Banki Nkuru Y’u Rwanda Iri Gutegura Abacungamari B’Ejo Hazaza

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yatangaje ko ikigo ayoboye cyiyemeje guhugura mu by’imari n’ibaruramutungo abiga amashuri yisumbuye.

Ni gahunda yari isanzwe ihabwa abiga Kaminuza.

Rwangombwa yaraye abibwiye itangazamakuru nyuma y’igikorwa cyo guhemba abanyeshuri ba Collège du Christ Roi bahize bagenzi babo bo muri Lycée Notre-Dame de Citeaux mu gusubiza ibibazo byo mu rwego rw’imari byateguwe na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Mu nteganyanyigisho y’amashuri yisumbuye, nta hantu haboneka ibyo kwiga icungamari rya za Banki.

- Advertisement -

Ibi ntibyabujije ubuyobozi bukuru bwa Banki nkuru y’u Rwanda gutangira guha amasomo abiga amashuri yisumbuye kugira ngo bamenye ‘hakiri kare’  iby’ibanze bigenga ibaruramari n’icungamutungo.

Guverineri wa Banki Nkuru, John Rwangombwa avuga ko hasanzwe hari gahunda yo guha ubumenyi mu by’imari n’ubukungu abanyeshuri biga Kaminuza.

Abitwaye neza Banki nkuru y’u Rwanda ibaha  igihe cy’imenyerezwamwuga (stage).

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa

Rwangombwa yavuze ko guha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ubumenyi mu byo kubarura imari no gucunga umutungo bitanga icyizere cy’uko u Rwanda ruzagira abafite ubumenyi mu bukungu bahagije, bazagirira igihugu akamaro mu gihe kiri imbere.

Asanga ari ngombwa ko  ibigo byinshi by’amashuri bigira amatsinda y’ubukungu( business clubs).

Abanyeshuri bahuguwe muri ariya masomo, basobanura ko kwiga ibijyanye n’ibaruramari n’icungamutungo bibongerera ubumenyi bw’ingirakamaro buzabunganira mu gihe kizaza.

Abahataniraga gutsindira ibihembo bya BNR babazwaga ahanini ku bumenyi  bafite mu bukungu bw’igihugu, politiki y’ifaranga n’inshingano za Banki nkuru y’u Rwanda.

Abanyeshuri bo muri Collège du Christ Roi yo mu Karere ka Nyanza nibo batsinze bagenzi babo biga muri Lycée Notre-Dame des Citeaux  mu Karere ka Nyarugenge mu  Mujyi wa Kigali.

Mu gihe cy’iminota ikabakaba  50 babazwa, Collège du Christ Roi yatsinze n’amanota 147 mu gihe Lycée Notre Dame des Citeaux yagize amanota 141.

Ibigo 38 nibyo byahatanye muri ariya marushanwa.

Abanyeshuri bane bo muri Christ Roi bahawe igikombe, mudasobwa kuri buri wese n’inyemezabumenyi  naho bagenzi babo bahabwa igikombe n’inyemezabumenyi.

Amarushanwa yabo ni ngarukamwaka kandi ibigo biyitabira biriyongera.

Singapore nayo ifite uko ibikora…

Kubera ko Singapore yateye imbere kandi ikaba iri mu bihugu by’Aziya byorohereza abashoramari, byatumye abayigana baba benshi, bazana za miliyoni na miliyari z’amadolari y’Amerika($).

Byatumye abaturage ba Singapore babona akazi, baba abaherwe ariko nyuma havutse ikindi kibazo.

Guverinoma ya Singapore irashaka abacungamari bakiri bato bazayifasha mu myaka 30, 40 …iri imbere kuko abahari muri iki gihe ‘bari gusaza kandi biganjemo abanyamahanga’.

Iyi niyo mpamvu hashyizweho uburyo bwo gutangira guhugura abana bafite imyaka byibura 16 mu byerekeye ibaruramari n’icungamari.

Mu bushishozi bwa Guverinoma ya kiriya gihugu, yasanze mu myaka iri imbere kizakenera ababaruramari n’abacungamari benshi kandi bakiri bato bazita ku mutungo wacyo bityo itangira kubategura hakiri kare.

Yirinze wa mugani w’Abanyarwanda ngo ‘izijya guhona zihera mu ruhongore’.

Aho kugira ngo Singapore ijye gushaka abahanga mu by’imari mu Burayi na USA yahisemo gutegura abaturage bayo.

U Rwanda narwo ruri gutera imbere: hari inganda zishingwa, ibigo by’itumanaho, iby’ubucuruzi, ubukerarugendo n’ibindi.

Gahunda ya BNR yo guhugura mu by’imari abana biga amashuri yisumbuye nabyo ni umwe mu miti izafasha ubukungu bw’u Rwanda  kuzagira abahanga mu by’imari n’ubukungu bazarukorera bakaruteza imbere mu gihe kiri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version