Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyamerika Batatu Bafungiwe Muri Venezuela
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Abanyamerika Batatu Bafungiwe Muri Venezuela

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 September 2024 9:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Venezuela bwafunze Abanyamerika batatu, abanya  Espagne babiri n’umuturage umwe wa Repubulika ya Czech.

Abo bose bubashinja gushaka guhirika ubutegetsi bwa Maduro uherutse kwemezwa na Komisiyo y’amatora n’Urukiko rw’ikirenga ko ari we watsindiye kuyobora iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Venezuela witwa Diosdado Cabello  yabwiye BBC ko abo bantu bafatanywe intwaro kandi ngo amakuru y’ubutasi bari bafite avuga ko bose uko ari batandatu bateguraga kwivugana Perezida Nicolás Maduro.

Si Maduro gusa ngo bashakaga gukura ku isi kuko hari n’abandi bayobozi bakuru ba Venezuela bari ku rutonde rw’abo bantu bagombaga kuzivugana.

Ku byerekeye abanya Espagne( igihugu cyakolonije Venezuela), ubutegetsi bwa Venezuela buvuga ko buzi neza ko abo bantu ari abakozi b’ibiro by’ubutasi bwa Espagne byitwa Madrid’s National Intelligence Centre (CNI), ibi ariko Madrid barabihakana.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Espagne wiwa Cabello yabwiye itangazamakuru ati: “CIA niyo iyoboye ibi byose, niyo ibiri inyuma kandi ibyo kuri twe nta gitangaza kirimo. Icyakora tuzi ko n’ubutasi bwa Espagne bubirimo”.

Cabello avuga ko abanya Espagne bafashwe bemeye ko bazanywe mu gihugu no gushaka abacanshuro bazabafasha mu kwivugana Perezida Maduro, Visi Perezida Delcy Rodriguez, we ubwe[Minisitiri Cabello] n’abandi bayobozi bakuru b’ishyaka riri ku butegetsi.

Ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika buvuga ko ntaho buhuriye n’ibiri kubera muri Venezuela, icyakora bukemera ko buri gukora uko bushoboye kugira ngo harebwe uko ibibazo bya Politiki biri yo byakemurwa mu mahoro.

Ubutegetsi bwa Espagne bwasabye abategetsi ba Venezuela kurekura abo bantu babo bafashe .

Abafashwe bose ubu bafungiye muri gereza iri mu Majyepfo y’Umurwa mukuru wa Venezuela ari wo Caracas.

Hagati aho, Venezuela ivuga ko abashaka kuyihungabanya bakorana ndetse n’Abafaransa b’abacanshuro, hakiyongeraho n’abandi bakomoka mu Burasirazuba bw’Uburayi.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Venezuela witwa Yván Gil yatangaje ko Ambasaderi wa Espagne ari umuntu utifuzwa mu gihugu.

Yazize ko igihugu cye cyatangaje ko Venezuela ari igihugu gikoresha igitugu mu miyoborere, bityo Madrid iba ibipfuye na Caracas.

TAGGED:AmerikafeaturedIgituguPerezidaUbutegetsiVenezuela
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article APR FC Yanganyije Na Pyramids FC Biyicira Imibare
Next Article Ibiganiro Byo Kugarura Amahoro Mu Karere Birakomeje…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?