Abanyamerika Batatu Bafungiwe Muri Venezuela

Ubuyobozi bwa Venezuela bwafunze Abanyamerika batatu, abanya  Espagne babiri n’umuturage umwe wa Repubulika ya Czech.

Abo bose bubashinja gushaka guhirika ubutegetsi bwa Maduro uherutse kwemezwa na Komisiyo y’amatora n’Urukiko rw’ikirenga ko ari we watsindiye kuyobora iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Venezuela witwa Diosdado Cabello  yabwiye BBC ko abo bantu bafatanywe intwaro kandi ngo amakuru y’ubutasi bari bafite avuga ko bose uko ari batandatu bateguraga kwivugana Perezida Nicolás Maduro.

Si Maduro gusa ngo bashakaga gukura ku isi kuko hari n’abandi bayobozi bakuru ba Venezuela bari ku rutonde rw’abo bantu bagombaga kuzivugana.

Ku byerekeye abanya Espagne( igihugu cyakolonije Venezuela), ubutegetsi bwa Venezuela buvuga ko buzi neza ko abo bantu ari abakozi b’ibiro by’ubutasi bwa Espagne byitwa Madrid’s National Intelligence Centre (CNI), ibi ariko Madrid barabihakana.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Espagne wiwa Cabello yabwiye itangazamakuru ati: “CIA niyo iyoboye ibi byose, niyo ibiri inyuma kandi ibyo kuri twe nta gitangaza kirimo. Icyakora tuzi ko n’ubutasi bwa Espagne bubirimo”.

Cabello avuga ko abanya Espagne bafashwe bemeye ko bazanywe mu gihugu no gushaka abacanshuro bazabafasha mu kwivugana Perezida Maduro, Visi Perezida Delcy Rodriguez, we ubwe[Minisitiri Cabello] n’abandi bayobozi bakuru b’ishyaka riri ku butegetsi.

Ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika buvuga ko ntaho buhuriye n’ibiri kubera muri Venezuela, icyakora bukemera ko buri gukora uko bushoboye kugira ngo harebwe uko ibibazo bya Politiki biri yo byakemurwa mu mahoro.

Ubutegetsi bwa Espagne bwasabye abategetsi ba Venezuela kurekura abo bantu babo bafashe .

Abafashwe bose ubu bafungiye muri gereza iri mu Majyepfo y’Umurwa mukuru wa Venezuela ari wo Caracas.

Hagati aho, Venezuela ivuga ko abashaka kuyihungabanya bakorana ndetse n’Abafaransa b’abacanshuro, hakiyongeraho n’abandi bakomoka mu Burasirazuba bw’Uburayi.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Venezuela witwa Yván Gil yatangaje ko Ambasaderi wa Espagne ari umuntu utifuzwa mu gihugu.

Yazize ko igihugu cye cyatangaje ko Venezuela ari igihugu gikoresha igitugu mu miyoborere, bityo Madrid iba ibipfuye na Caracas.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version