Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyamuryango Ba FERWACY Bashimye Ko Nongera Kwiyamamaza Nabikora- Abdallah Murenzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Abanyamuryango Ba FERWACY Bashimye Ko Nongera Kwiyamamaza Nabikora- Abdallah Murenzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 April 2022 12:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Murenzi Abdallah
SHARE

Murenzi Abdallah wari umaze imyaka ibiri ayobora impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare mu Rwanda yabwiye Taarifa ko yishimira ibyo yarigejejeho kandi ko aramutse agiriwe icyizere agasabwa n’abanyamuryango kongera kwiyamamaza yabikora.  Amatora ya Perezida mushya wa FERWACY ateganyijwe taliki 29, Gicurasi, 2022.

Uyu mugabo wigeze kuyobora Akarere ka Nyanza akayobora na Rayon Sports avuga ko manda ye ya mbere muri FERWACY igitangira yahuye n’ibibazo birimo iyaduka rya COVID-19 yatumye byinshi bihagarara.

Yatowe mu Ukuboza 2019, muri Werurwe, 2020 icyorezo COVID-19 kiba kigeze no mu Rwanda.

Icyakora n’ubwo bitari byoroshye haba ku batwara igare cyangwa abandi Banyarwanda, Murenzi Abdallah yatubwiye ko umukino w’igare ukinwe n’Abanyarwanda wakomeje ugereranyije n’uko byagenze ahandi muri Afurika.

Mbere gato y’uko kiriya cyorezo kigera mu Rwanda, hari taliki 14, Werurwe, 2020,  amakipe y’umukino w’amagare mu Rwanda yitabiriye irushanwa ryiswe Amissa Bongo ryakiniwe muri Congo- Brazzaville kandi icyo gihe ikipe y’u Rwanda yahembwe nk’ikipe yitwaye neza kurusha izindi.

Icyo gihe hari umukinnyi w’u Rwanda wabaye uwa munani mu bakinnyi icumi ba mbere.

Murenzi Abdallah yishimira kandi ko mu mwaka wa 2021 u Rwanda rwitabiriye Shampiyona y’Afurika, icyo gihe rutahana imidari 14 irimo n’uwa zahabu.

Muri uwo mwaka, Rwanda rwitabiriye n’irushanwa ryiswe Grand Prix Chantal Biya ryo muri Cameroun, Mugisha Moïse azana umwambaro w’umuhondo.

Icyakora Murenzi Abdallah avuga ko u Rwanda rutatsinze neza imikino yo muri Tour du Rwanda kuko yaje iri ku rwego abakinnyi batari bamenyereye ariko ngo icy’ingenzi ni uko  gutoza abakinnyi bahereye mu bakiri bato ari gahunda izakomeza muri FERWACY.

Ati: “ Ku ruhando rw’Afurika, twagiye duhindagura imyanya  ariko muri rusange ntituri habi.”

Muri Werurwe, 2022, u Rwanda rwitabiriye Shampiyona y’Afurika kandi Abanyarwanda baje mu myanya ya mbere  barimo n’uwitwa Manizabayo.

Muri Manda ye, Abdallah Murenzi yishimira ko hari abantu benshi batojwe kuba abatoza b’umukino w’igare bagera kuri 20.

Muri bo, 16 bahawe impamyabumenyi zo ku rwego rwa mbere kandi barimo n’abakobwa.

Mu bakobwa bahuguwe harimo n’abakanishi b’amagare y’abakinnyi.

Ati: “ Ikindi nakwishimira ni uko mu bihe bya COVID-19,  muri Afurika ibintu byahagaze, ariko Tour du Rwanda yo iraba.”

Kimwe mu bintu bikomeye Abdallah Murenzi avuga ko yagezeho ni uko u Rwanda rwemerewe kuzakira Shampiyona y’isi y’umukino w’amagaare izaba mu mwaka wa 2025.

Abajijwe icyo asize akoze mu rwego rw’amategeko agenga FERWACY, Abdallah Murenzi yadusubije ko asize harashyizweho amategeko agenga uriya mukino ndetse ngo hashyizweho n’umukozi uhoraho, uhembwa, wahawe umwanya w’Umunyamabanga nshingwabikorwa muri FERWACY.

Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare mu Rwanda muri iki gihe yongereye abafatanyabikorwa bashyira amafaranga muri iri rushanwa bigatuma uruhare runini rw’ingengo y’imari yayo[impuzamashyarahamwe] rutava mu isanduku ya Leta ahubwo ruva mu  baterankunga.

Kubera iyi mpamvu, Murenzi yabwiye Taarifa ko ingengo y’imari ya FERWACY iyi manda irangiye ari Frw 1,100,000,000.

67% by’aya mafaranga ngo ava mu bafatanya bikorwa, 33%  akava muri Leta ni ukuvuga muri Minisiteri ifite imikino mu nshingano.

Murenzi avuga ko mbere y’uko ayobora FERWACY, 41% by’ingengo y’imari yayo ari yo yonyine yavaga mu baterankunga, andi akaba aya Leta.

Ubu kandi ngo mu Rwanda hari amakipe 15 y’umukino wo gutwara amagare mbere y’ubuyobozi bwa Murenzi ngo ntiyarengaga amakipe 10.

Yatubwiye kandi ko hari na gahunda afite yo kuganira n’abayobozi bo mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta ngo barebe niba Uturere tw’u Rwanda tutazagira uruhare mu guteza imbere umukino w’amagare mu badutuye.

Icyakora, Abdallah Murenzi avuga ko manda ye irangiye atageze kuri bimwe yari yariyemeje.

Avuga ko yari afite gahunda yo gutuma mu Rwanda haba andi masiganwa yo ku rwego mpuzamahanga kandi Rwanda Cycling Cup ikajya iba kabiri mu Kwezi.

Hari amarushanwa abiri avuga ko yifuzaga kuzatangiza akunganira Rwanda Cycling Cup harimo iryo kwibohora  yita Liberation Tour n’iryo kwita abana b’ingagi amazina.

Avuga ko aramutse atongeye kuyobora FERWACY, uwamusimbura yagombye kuzakomereza aho yari ageze kandi agashyira imbaraga mu gukorana n’abandi hagamijwe iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Bumwe muri ubu buryo ni ukwita ku mpano z’abakinnyi bakiri bato, zikazamurwa.

 

TAGGED:AmagareCamerounfeaturedIrushanwaMurenziTour du Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda 10 Bishwe N’Imvura Yaguye Mu Ijoro Rimwe
Next Article Nyarugenge: Abanyeshuri Basobanuriwe Uko Bakumira Ubutagondwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?