Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyapolitiki ba PL Tubibuka Buri Munsi- Mukabalisa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Abanyapolitiki ba PL Tubibuka Buri Munsi- Mukabalisa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 April 2025 7:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Donatille Mukabalisa
SHARE

Hon. Senateri Donatille Mukabalisa usanzwe uyobora Ishyaka Parti Libéral yavuze ko abayoboke biri shyaka bahora bibuka akamaro abahoze ari abayoboke n’abayobozi baryo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukabalisa yabivugiye mu muhango wo kwibuka abo banyapolitiki wabereye ku cyicaro cya PL kiri mu Karere ka Kicukiro.

Abo banyapolitiki ni Landouard Ndasingwa, Vénantie Kabageni, Kayiranga Charles, Niyoyita Aloys, Justin Ngagi, Jean de la Croix Rutaremara, Dr. Jean Baptiste Habyarimana, Rwayitare Augustin, Kamenya André na Nyagasaza Narcisse.

Umuyobozi wa PL avuga ko abo bahoze ari abayoboke ba PL ari abantu bazahora bibukwa ko kubibuka bitaba mu minsi yo kwibuka Jenoside gusa ahubwo ari ibya buri munsi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “Dukomeze guhesha ishema abacu kuko kubibuka bituma twereka abantu ko abantu bacu bari bafite agaciro. Kwambura ubuzima umuntu n’ubundi uzapfa, ukabikora kandi nawe ubizi ko uzapfa? Ni ishyano rikomeye”

Avuga ko ibyo bariya banyapolitiki baharaniraga kugeraho, u Rwanda rwabigezeho nk’igihugu kandi ibyo bashakaga kuzageza ku Rwanda byabaye umusingi abayoboke ba PL bagenderaho muri iki gihe.

Avuga ko iri shyaka ryishimira gufatanya n’indi mitwe  ya Politiki mu kubaka u Rwanda binyuze mu ihuriro ry’imitwe ya Politiki kandi ngo ibyo nta handi biba ku isi.

Donatille Mukabalisa yasabye abandi baba bazi abayoboke ba PL baba barahitanywe na Jenoside hirya no hino mu Rwanda kubitangaho amakuru kugira ngo nabo bajye bibukwa.

Yasabye Abanyarwanda muri rusange gukorana bya hafi mu kwamagana abashinja u Rwanda ibinyoma akibanda cyane ku Babiligi, avuga ko kuba barakolonije Abanyarwanda ari ibyago bagize ‘bikomeye’.

- Advertisement -

Nyirabazayire Angélique wavuze mu izina ry’abafite ababo bazize Jenose kandi ari abanyapolitiki ba Parti Libéral, PL, avuga ko we ari  uwo muryango wa  Jean de la Croix Rutaremara.

Ati:“ Turahari ngo tuvuge ubuhamya bw’uko baharaniye ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Ashima ko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kwibuka abantu babo bazize Jenoside, akemeza ko ibyo biruhura imitima.

Ambasaderi Joseph Nsengimana umwe mu nararibonye za Politiki y’u Rwanda n’iya PL by’umwihariko, avuga ko imwe mu ntego za PL yari uko abayoboke bayo bagomba gukora bagakira, bakazakiza n’abandi.

Avuga ko ari yo mpamvu abayoboke bayo barimo Landouald Ndasingwa bakoraga cyane ngo babe abakire, akemeza ko ari naho Ndasingwa yahereye ashinga Hoteli yamwitiriwe yitwa Chez Lando iri i Remera.

Avuga ko tariki 06, Mata ubwo barasaga indege yari yagiye kwa Lando aho yagombaga guhurirarga n’abandi bakareba umupira, ariko ahageze asanga nta muriro uhari akomereza kuri CND aho yari agiye kuganira n’abanyapolitki ba FPR barimo Tito Rutaremara cyangwa Jacques Bihozagara.

Avuga ko  yagira ngo baganire ku cyemezo cyari cyafatiwe muri UN, ariko bagitangira kuganira haza umusirikare ababwira ko aho bari badatekanye kuko hari ibisasu byari byatangiye kuvugira hafi aho.

Kuguma  aho hantu ngo nibyo byatumye arokoka Jenoside kuko abo mu muryango we abakoze Jenoside babibasiye.

Ibiganiro byo kwibuka abahoze ari abanyapolitiki ba PL byari bitabiriwe n’abagize Komite Nyobozi y’iri shyaka.

Ubuyobozi bw’iri shyaka buvuga ko bugikora ubushakashatsi ngo hamenyekane neza abantu bose bahoze ari abayoboke b’iri shyaka bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

TAGGED:AbatutsifeaturedIshyakaJenosideMukabalisaPL
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ukraine: Uburusiya Buravugwaho Kurasa Missile Yishe Abasivile 31
Next Article Nyanza: Uwakoze Jenoside Yongeye Gufungirwa Ingengabitekerezo Yayo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?