Hon. Senateri Donatille Mukabalisa usanzwe uyobora Ishyaka Parti Libéral yavuze ko abayoboke biri shyaka bahora bibuka akamaro abahoze ari abayoboke n’abayobozi baryo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mukabalisa yabivugiye mu muhango wo kwibuka abo banyapolitiki wabereye ku cyicaro cya PL kiri mu Karere ka Kicukiro.
Abo banyapolitiki ni Landouard Ndasingwa, Vénantie Kabageni, Kayiranga Charles, Niyoyita Aloys, Justin Ngagi, Jean de la Croix Rutaremara, Dr. Jean Baptiste Habyarimana, Rwayitare Augustin, Kamenya André na Nyagasaza Narcisse.
Umuyobozi wa PL avuga ko abo bahoze ari abayoboke ba PL ari abantu bazahora bibukwa ko kubibuka bitaba mu minsi yo kwibuka Jenoside gusa ahubwo ari ibya buri munsi.
Ati: “Dukomeze guhesha ishema abacu kuko kubibuka bituma twereka abantu ko abantu bacu bari bafite agaciro. Kwambura ubuzima umuntu n’ubundi uzapfa, ukabikora kandi nawe ubizi ko uzapfa? Ni ishyano rikomeye”
Avuga ko ibyo bariya banyapolitiki baharaniraga kugeraho, u Rwanda rwabigezeho nk’igihugu kandi ibyo bashakaga kuzageza ku Rwanda byabaye umusingi abayoboke ba PL bagenderaho muri iki gihe.
Avuga ko iri shyaka ryishimira gufatanya n’indi mitwe ya Politiki mu kubaka u Rwanda binyuze mu ihuriro ry’imitwe ya Politiki kandi ngo ibyo nta handi biba ku isi.
Donatille Mukabalisa yasabye abandi baba bazi abayoboke ba PL baba barahitanywe na Jenoside hirya no hino mu Rwanda kubitangaho amakuru kugira ngo nabo bajye bibukwa.
Yasabye Abanyarwanda muri rusange gukorana bya hafi mu kwamagana abashinja u Rwanda ibinyoma akibanda cyane ku Babiligi, avuga ko kuba barakolonije Abanyarwanda ari ibyago bagize ‘bikomeye’.
Nyirabazayire Angélique wavuze mu izina ry’abafite ababo bazize Jenose kandi ari abanyapolitiki ba Parti Libéral, PL, avuga ko we ari uwo muryango wa Jean de la Croix Rutaremara.
Ati:“ Turahari ngo tuvuge ubuhamya bw’uko baharaniye ubumwe bw’Abanyarwanda”.
Ashima ko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kwibuka abantu babo bazize Jenoside, akemeza ko ibyo biruhura imitima.
Ambasaderi Joseph Nsengimana umwe mu nararibonye za Politiki y’u Rwanda n’iya PL by’umwihariko, avuga ko imwe mu ntego za PL yari uko abayoboke bayo bagomba gukora bagakira, bakazakiza n’abandi.
Avuga ko ari yo mpamvu abayoboke bayo barimo Landouald Ndasingwa bakoraga cyane ngo babe abakire, akemeza ko ari naho Ndasingwa yahereye ashinga Hoteli yamwitiriwe yitwa Chez Lando iri i Remera.
Avuga ko tariki 06, Mata ubwo barasaga indege yari yagiye kwa Lando aho yagombaga guhurirarga n’abandi bakareba umupira, ariko ahageze asanga nta muriro uhari akomereza kuri CND aho yari agiye kuganira n’abanyapolitki ba FPR barimo Tito Rutaremara cyangwa Jacques Bihozagara.
Avuga ko yagira ngo baganire ku cyemezo cyari cyafatiwe muri UN, ariko bagitangira kuganira haza umusirikare ababwira ko aho bari badatekanye kuko hari ibisasu byari byatangiye kuvugira hafi aho.
Kuguma aho hantu ngo nibyo byatumye arokoka Jenoside kuko abo mu muryango we abakoze Jenoside babibasiye.
Ibiganiro byo kwibuka abahoze ari abanyapolitiki ba PL byari bitabiriwe n’abagize Komite Nyobozi y’iri shyaka.
Ubuyobozi bw’iri shyaka buvuga ko bugikora ubushakashatsi ngo hamenyekane neza abantu bose bahoze ari abayoboke b’iri shyaka bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.