Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Abanyarwanda 71 muri 85 babaga muri Ukraine bamaze guhungishwa, mu gihe 14 batarashobora gusohoka muri icyo gihugu.
Ni igikorwa kirimo kuba mu gihe u Burusiya bukomeje kongera umurego mu bitero kuri Ukraine, uyu ni umunsi wa cyenda.
Abantu barenga miliyoni imwe bamaze guhungira mu bihugu bituranye cyane cyane Pologne, Slovakia, Moldova, Hongrie, Romania n’ibindi.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yabwiye Taarifa ko abanyarwanda 71 biganjemo Abanyeshuri babaga muri Ukraine bamaze guhungishwa, ubu bari mu bihugu bya Pologne na Hongrie.
Yavuze ko kugeza ubu hakiganirwa ku cyemezo cyo kubazana mu Rwanda, mu gihe hakirebwa aho itambara igana.
Yagize ati “Biri kuganirwaho hagati ya Minafet (Minisiteri y’UBubanyi n’amahanga) n’imiryango y’abari muri Ukraine, turaza kubamenyesha umwanzuro bidatinze. Ariko gahunda ni uko abari [muri] Pologne bose baza mu Rwanda.”
Mukurarinda yavuze ko muri Ukraine hasigayeyo Abanyarwanda 14, ndetse “kugeza ubu ntawe uragira icyo aba, dukurikirana amakuru yabo, baraho.”
U Rwanda ruheruka gushyigikira umwanzuro watowe n’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye usaba u Burusiya guhagarika intambara kuri Ukraine no kuvanayo ingabo, utorwa n’ibihugu 141 mu banyamuryango 193.
Ubwo watorwaga ku wa Gatatu, intumwa y’u Rwanda yavuze ko rwemeje uwo mwanzuro hagamijwe “gushyigikira byimazeyo ko ubusugire, ubwigenge n’ukutavogerwa kw’igihugu icyo aricyo cyose bikwiye kubahirizwa.”
Yavuze ko u Rwanda rushyigikiye ko ibikorwa bya gisirikare bihita bihagarara, hakayobokwa inzira y’amahoro yo gukemura iki kibazo.
Yakomeje ati “Leta y’u Burusiya na Ukraine nizo zifite urufunguzo rwo gukemura aya makimbirane. Kwinjirwamo n’amahanga byarushaho gukomeza ikibazo.”
Yavuze ko igisubizo kirambye kizagerwaho binyuze mu biganiro by’impande zombi, kandi “impungenge za buri ruhande zikarebwaho.”
U Burusiya bwatangije intambara kuri Ukraine buyishinja ko irimo kurwanira kwinjira mu Ubumwe bw’u Burayi (EU) no mu masezerano ya North Atlantic Treaty Organization (NATO), ateganya ko ibyo bihugu bifatanya mu gucunga umutekano ndetse ko igitero cyagabwa ku gihugu kimwe cyafatwa nk’ikigabwe ku banyamuryango bose.
U Burusiya ntibubikozwa, buvuga ko ibihugu bigize NATO bishobora gushinga intwaro zikomeye muri Ukraine bihana imbibi, bigateza ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Burusiya nk’igihugu.
Busaba ko Ukraine yaba igihugu kidafite uruhande kibogamiyeho, nk’ingingo yatanga amahoro ku Burusiya na EU. Nyamara Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy we ntabikozwa, ari nacyo cyarakaje u Burusiya.
Ahubwo aheruka gusaba EU ko niba imushyigikiye koko yahita yakira Ukraine mu muryango, ariko biza kugaragara ko hari ibihugu bidashyigikiye icyo cyemezo gishobora gukomeza umwuka mubi mu Burayi.