Ibi byasohotse muri Raporo yitwa Africa Wealth Report 2022 isohorwa n’Ikigo Henley & Partners. Iki kigo kivuga ko igihugu cya mbere muri Afurika gifite abaturage benshi batunze miliyoni mu madolari ari abo muri Afurika y’Epfo n’aho Misiri ikagira abatunze miliyari z’amadolari benshi.
N’ubwo bimeze gutya ariko, imibare yasohowe na kiriya kigo yerekana ko iyo ufashe abaturage bose ba buri gihugu mu byakoreweho ubushakashatsi ukabasaranganya umutungo wacyo, Ibirwa bya Maurices nibyo biba igihugu gifite abaturage bakize kurusha ibindi muri Afurika.
Hakurikiraho Afurika y’Epfo nayo igakurikirwa na Namibia.
U Rwanda ruza ku mwanya wa 17 mu bihugu by’Afurika bifite abaturage batunze miliyoni kuzamura y’amadolari y’Amerika.
Ibihugu bitanu bya mbere bifite abaherwe mu madolari y’Amerika ni Afurika y’Epfo, Misiri, Nigeria, Maroc na Kenya.
Umutungo mbumbe w’ibi bihugu wihariye 50% by’umutungo wose w’abatuye ibihugu bisigaye.
Abaturage ba Afurika y’Epfo batunze miliyoni z’amadolari y’Amerika baruta abandi bose basigaye kuri uyu mugabane.
Misiri yo yihariye umubare munini w’abatunze Miliyari z’amadolari y’Amerika ugereranyije n’ahandi muri Afurika.
Imibare ya kiriya kigo ivuga ko Abanyarwanda batunze miliyoni kuzamura mu madolari y’Amerika ari abantu 850.
Ruza inyuma ya Tanzania ifite abantu 940, rukaza imbere ya Uganda ifite abantu 820.
Icyakora iyo urebye uko umutungo w’abaturage wazamutse mu myaka 10 ishize, usanga u Rwanda ari urwa kabiri nyuma y’ibirwa bya Maurices.
Abatuye ibirwa bya Maurices ubukungu bwabo bwazamutse ku gipimo cya 74% n’aho ab’u Rwanda ubwabo buzamuka ku gipimo cya 60%.
Inyuma y’u Rwanda hakurikiraho Ethiopia ubukungu bwazamutse ku kigero cya 52%.
Abakoze iriya raporo bavuga ko imibare iriho muri iki gihe yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza gukura ku rwego rwiza mu myaka 10 iri imbere.
Ibi kandi ngo niko bizaba bimeze no ku birwa bya Maurices ndetse no kuri Uganda.
Icyakora mu mijyi ikize muri Afurika, Kigali ntirimo.
Umujyi wa mbere urimo abakire benshi ni Johannesburg, ugakurikirwa na Cape Town yombi ni iyo muri Afurika y’Epfo.
Uwa nyuma ufite abakire benshi bakize mu madolari kuri ruriya rutonde ni Mombasa muri Kenya.
Kimwe mu byerekana ko Abanya Afurika y’Epfo bakize kurusha abandi muri Afurika ni uko ari bo bagura imodoka nyinshi kandi z’ubwoko buhenze kurusha ubundi ku isi.
Ubwo bwoko ni Porsche, Rolls-Royce, Bentley, Lamborghini, Ferrari na McLaren.
Nibo kandi bambara imyenda ikorerwa ahantu hahenze ndetse n’amasaha ahenze kubera amabuye y’agaciro n’ikoranabuhanga aba akoranye.
Iyo uzi yose ihenze nibo bayigondera kurusha abandi muri Afurika.
Bambara imyenda yo mu bwoko bwa Zegna, Salvatore Ferragamo, Louis Vuitton, Dolce & Gabbana J, Gucci n’ubundi bwoko bundi bamwe batazi.
Ukurikije iriya raporo, uko niko abatuye ibihugu by’Afurika bahagaze mu mutungo mu madolari.
Ni uko sha abandi bari guhonyorwa n’inzara, abantu bacye batunze amamiliyoni y’amadolari!!