Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Baba I Paris Biteguye Kwakira Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Abanyarwanda Baba I Paris Biteguye Kwakira Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 May 2021 9:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, watangaje ko witeguye kwakira Perezida Paul Kagame uri mu Bufaransa mu nama ivuga ku iterambere rya Sudani n’iry’Afurika muri rusange.

Itangazo bacishije kuri Twitter rivuga ko bazamwakirira ahitwaPlace de la Bataille-de-Stalingrad kuri uyu wa Kabiri tariki 18, Gicurasi, 2021.

Ubutumwa bwabo bugira buti: “ Muze muri benshi twereke Umukuru w’igihugu cyacu ko dushima uko yateje imbere Abanyarwanda, ubu bakaba bafite ishema mu ruhando rw’amahanga.”

Perezida Paul Kagame yaraye ageze i Paris mu Bufaransa, aho azitabira inama mpuzamahanga kuri Sudan n’indi izibanda ku gushyigikira ubukungu bwa Afurika muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Inama yo kuri uyu wa Mbere izitabirwa n’abakuru b’ibihugu byinshi hagamijwe gushaka uburyo bwo gushyigikira guverinoma ya Sudan iyobowe na Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok guhera mu 2019, ubwo Perezida Omar al-Bashir yari amaze guhirikwa.

Hamdok yabwiye AFP ko iyi nama ishobora kubafasha kuba bahagarikiwe ideni rya miliyari $60 muri uyu mwaka, ndetse abashoramari bakabasha kubona amahirwe bashoramo imari muri Sudan.

Iyo nama izakurikirwa n’indi izaba ku wa Kabiri yiga ku bukungu bw’ibihugu bya Afurika, harebwa uko bwabasha kurenga ingaruka za COVID-19.

Ni inama izaba ireba uburyo bwo kuziba icyuho kigera kuri miliyari $290 kizaba kimaze guterwa n’ingaruka za COVID-19 mu bikorwa bigamije iterambere muri Afurika, kugeza mu 2023.

Nyuma yayo nibwo biteganyijwe ko Perezida Kagame azahura n’Abanyarwanda baba i Paris.

TAGGED:AbanyarwandaBufaransafeaturedImariInamaKagameParisSudaniUruzinduko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kugira Ubwenegihugu Bubiri: Ikibazo Kuri ‘Ejo Hazaza Ha Congo-Kinshasa’
Next Article Abagore 50 Bafatiwe Muri ‘Bridal Shower’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?