Bisi nini Trinity Express yavaga i Kigali ijya Kampala yakoreye impanuka ahitwa Rukiga ku gice kirebana na Gicumbi, Burera na Musanze, igwamo abantu barimo Abanyarwanda babiri.
Umwe muri bo niwe Taarifa Rwanda yamenye amazina ye akaba ari Alfred Habineza w’imyaka 30 n’undi witwa Gadaffi.
Umunya Uganda twamenye ko yayiguyemo ni Lubwana John Herbert w’imyaka 26.
Iyi bisi isanzwe ibaruye mu Rwanda yakoreye impanuka ahitwa Rukiga mu Karere ka Bukinda, ahitwa Kakatunda mu muhanda mugari ugana Kabale- Mbarara.
Amakuru yatanzwe n’ababibonye, avuga ko shoferi yananiwe kuyigarura ubwo yakataga amakoni yo muri ako gace birangira imodoka ibirindutse mu kabande.
Ni bisi ifite puraki ya RAT 597K, ikaba yakomerekeyemo abantu bane bajyanywe mu bitaro bya Kabale Regional Referral Hospital ngo bitabweho n’abaganga.
Imirambo y’abapfuye yajyanywe kwa muganga ngo ikorerwe isuzumwa mbere yo koherezwa mu miryango ngo ishyingurwe.


