Abanyarwanda Babujijwe Gusigira Irangamuntu Abashinzwe Umutekano Mu Kigo Icyo Ari Cyo Cyose

Ikigo cy’igihugu cy’irangamuntu, NIDA,  cyatangaje ko nta kigo na kimwe gikwiye kujya gisigarana irangamuntu y’umuturage ukigannnye kubera ko kugendana irangamuntu aho umuntu agiye hose ari ITEGEKO.

Ibigo bya Leta cyangwa iby’abikorera ku giti cyabo byajyag abisigarana amarangamuntu y’ababigana mu rwego rwo kubuza ko hari uwaza kugira icyo yiba cyangwa yangiza akigendera.

Byasaga no kubashyiriraho bariyeri ituma badataha badaciye aho basize ibyangombwa byabo.

Ikigo cy’igihugu cy’irangamuntu, NIDA, cyatangaje ko itegeko No 14/2008  ryo kuwa 04/06/2008 rigena iyandikwa ry’abaturage  n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda, cyane cyane ibiteganywa mu ngingo ya 11 n’iya 12 rigena ko gutunga no kugendanga ikarita ndangamuntu ari itegeko ku Munyarwanda wese ufite imyaka 16 y’amavuko kandi ko kutayigendana bihanwa n’amategeko.

- Advertisement -

NIDA ivuga ko imaze igihe kinini yakira abantu baza kwaka andi makarita ndangamuntu bavuga ko bayibagiriwe cyangwa bayataye mu bigo runaka bari bagiyemo bikabasaba kuyisaga aho abashyitsi binjirira.

Itangazo ubuyobozi bw’iki kigo bwashyize kuri Twitter rivuga ko ibyo gusigarana amakarita ndangamuntu y’abaturage bidahuije n’icyo itegeko ritaganya bityo ngo ntibizongere.

Ibiri amambu, abashinzwe umutekano w’ibigo runaka bagomba kujya bandika nomero z’ikarita ndangamuntu ya runaka ubundi bakayimusubiza.

Itangazo ryasinyweho n’Umuyobozi wa NIDA witwa Mukesha Josephine risaba ibigo bya Leta bifite amakarita ndangamuntu abaturage bayibagiriwemo ko byayageze kuri NIDA cyangwa kuri Polisi cyangwa kuri RIB akazasubizwa na nyirayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version