Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Bafite Hagati Y’Imyaka 40 Na 50 Bariyongera Mu Kurwara Impyiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Abanyarwanda Bafite Hagati Y’Imyaka 40 Na 50 Bariyongera Mu Kurwara Impyiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 March 2024 9:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni ibyemezwa n’ishami rya RBC rishinzwe indwara zirimo n’izifata impyiko. Igihangayikishije RBC ni uko abo abantu batinda kuzisuzumisha bikazabagiraho ingaruka mu gihe kiri imbere.

Izo ngaruka zirimo n’urupfu.

Imibare y’iki kigo ivuga ko Abanyarwanda bangana na 10% barwaye impyiko ku buryo bukomeye akenshi bigaterwa ni uko abantu banywa inzoga nyinshi, ibintu bikize ku masukari n’amavuta ntibanywe amazi ahagije.

RBC iherutse gutangaza ko ikibabaje kandi ari uko imibare y’abarwara impyiko yiyongera mu bakiri bato bigatuma igihugu kigira umubare munini n’abantu bazaremba kubera iyi ndwara mu gihe kiri imbere ku rwego rwo hejuru cyane.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kuvura impyiko witwa Dr. Jean Pierre Niyonsenga yabisobanuye agira ati: “Iki ni ikibazo gikomeye kubera ko biri kuba mu bakiri bato kandi byari bisanzwe biba ku bantu bakuru bafite imyaka 70 y’amavuko kuzamura”.

Dr. Jean Pierre Niyonsenga

Kugeza ubu abantu barwaye impyiko ku rwego rwo hejuru mu Rwanda hose  ni 1000.

Dr. Nyenyeri Lieve Darlene uvura impyiko mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal asaba abantu kwirinda uburwayi bw’impyiko kuko kuzivura bihenze.

Atanga urugero rw’uko iyo bibaye ngombwa ko runaka ayungururwa amaraso bimusaba kwishyura Frw 150,000 kandi bigakorwa mu masaha ane gusa.

Aba agomba gukoresha iki gikorwa gatatu mu Cyumweru.

- Advertisement -

Dr. Nyenyeri avuga ko igikenewe kurusha ibindi ari ubukangurambaga kugira ngo umuturage amenye ko uburwayi bw’impyiko buri mu bibazo bihari no kurandura imyumvire y’abanga gutanga impyiko batinya ingaruka.

Dr. Nyenyeri Lieve Darlene

Yagize ati: “ Hari nk’aho usanga imyumvire ngo umwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa utanze impyiko ntiyongera kubyara cyangwa ngo azabyare  ariko ntaho bihuriye”.

Mu Rwanda naho batangiye gusimbuza impyiko bikaba byarafashije Abanyarwanda kudahendwa bajya gushakira iyi serivisi mu Buhinde.

Umwe muri abo baturage avuga ko umukobwa we ari we wamuhaye impyiko.

Ati: “Umukobwa wanjye niwe wampaye impyiko kandi byabereye mu Rwanda;  ibyo kandi  numvaga ari nk’inzozi. Ubu  narakize burundu kandi n’umwana wanjye ameze neza”.

Hagati aho kandi abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, basaba abantu kwirinda indwara zitandura zirimo umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso, diyabete n’izindi.

TAGGED:featuredImibareImpyikoInzogaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikawa Irateza Imbere Abagore B’i Karongi
Next Article Putin Yatorewe Manda Ya Gatanu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?