Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Bakomeje Kwibwa Amadolari Menshi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Abanyarwanda Bakomeje Kwibwa Amadolari Menshi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 September 2024 11:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku myaka 24 umusore yibye shebuja $17,200 atorekera i Musanze ariko afatwa amenshi muri yo yamaze kuyohereza kuri konti ye.

Bivugwa ko uyu musore yari asanzwe akorera shebuja mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko kugira ngo uwo musore afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Mwiseneza avuga ko umukoresha w’uriya musore yihutiye gutanga ikirego.

SP Mwiseneza ati: “Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo taliki 18, Nzeri nibwo umukoresha w’uyu musore utuye mu Karere ka Gasabo, yatanze ikirego avuga ko yibwe n’umukozi we $ 17,200 na Frw 2,200 ahita atoroka”.

Uyu musore yafatiwe i Musanze yibye uwo muri Gasabo

Avuga ko Polisi ikirangiza kumenya ayo makuru hahise hatangira iperereza kugira ngo aho umusore aherereye hamenyekane.

Mu iperereza rya Polisi, uwo musore yaje gufatirwa i Musanze arangije kohereza amenshi muri ayo mafaranga kuri konti ye, akaba yari yashyizeho Frw 12, 680,000, asigaranye Frw 1,000,000.

Ayo yari ayafite mu gikapu!

Uwo musore yahise ashyikirizwa Ubugenzacyaha kuri Station ya Remera kugira ngo bukore akazi kabwo.

Superintendent of Police ( SP) Mwiseneza ashima abaturage batumye uwo muntu afatwa bikiri mu maguro mashya.

Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Burya Abanyarwanda batunze amadolari menshi…

Nk’ubu muri Mata, 2021 RIB yasubije $ 9,000 umugabo witwa Gihana Zabron nyuma yo kuyibwa n’umukozi we yari ayahaye ngo ayamujyanire kuri Banki.

Amadolari yose hamwe Gihana yari yibwe yari $ 10,000 ni ukuvuga arenga miliyoni Frw 11.

Uwafashwe yari amaze kuryamo $ 600.

Muri Gashyantare, 2023 abakozi ba RIB basubije umukiliya wari wacumbitse muri imwe muri hoteli yo muri Kigali $ 6,000 mu mafaranga $ 6,800 yari yibwe.

Abayibye bafashwe bamaze kuryamo $800.

Abanyarwanda basabwa kuba inyangamugayo bakirinda ubujura

Abashwe barimo uwari ushinzwe kwakira abakiliya binjiye muri Hoteli, uwo bita receptionist.

Undi ni umuzamu ndetse n’uwari ushinzwe umutekano.

Mbere y’aho hari undi muturage wasubijwe amadolari menshi yari yibwe n’uwari umukozi we wo mu rugo akajya kuyahisha i Rwamagana mu rutoki ruri mu Murenge wa Gahengeri.

Muri Kamena, 2021 hari umushoramari wo muri Hungary wasubijwe $ 700,000.

Icyo gihe umwe mu bakekwagaho ubwo bujura yari umupadiri.

Mu butumwa RIB yacishije kuri Twitter icyo gihe ubwo yafatwaga Padiri, yavuze ko uyu mupadiri yari yabikijwe n’umwe mu bibye ariya mafaranga, amwemera  umugabane  ungana na miliyoni Frw 400.

Ku rukuta rwa Twitter rwa RIB haranditswe hari: “Uwo mujura amaze kuvuga aho yahishe amafaranga nibwo RIB yagiye gusaka padiri iyasanga yo abitswe mu mutamenwa (safe box) irayafatira na Padiri arafatwa.”

Amafaranga icyo gihe yagarujwe ni  324,650 £,  344,700$,  37,421,000 Frw, yose hamwe angana na Frw 771,701,000 ku mafaranga arenga Miliyari 1 Frw  ni ukuvuga Miliyoni 1 $ yari yibwe.

Muri Mata, 2024, RIB nabwo yeretse itangazamakuru abasore babiri bibye umugore $ 9,500.

Uyu mugore yashimiye RIB ko yamugarurije imari ye

Abo basore ni Bihirabake Jerôme na Mbonigaba Jean Bosco, bakaba barafashwe bamaze gukoreshamo $ 1000.

Undi muntu wibwe amadolari menshi ni Miss Aurore Kayibanda wibwe $ $10,000 yari yasize mu modoka agakinga akigendera.

Ubugenzacyaha bwatangiye gukurikirana icyo kibazo buza gufata abo bantu bubasangana $8,000 ni ukuvuga Miliyoni Frw 8 zirenga ndetse n’andi Frw 350,700.

Undi muntu wibwe amadolari menshi ni Miss Aurore Kayibanda wibwe $ $10,000

Izi ngero zerekana ko burya Abanyarwanda batunze amadolari menshi nabo atari bacye.

Taarifa yigeze gusohora inkuru ivuga ko hari raporo yasohotse muri Mata, 2022 yemeza ko Abanyarwanda barenga 850 batunze byibura miliyoni $1.

Byasohotse muri Raporo yitwa Africa Wealth Report 2022 isohorwa n’Ikigo Henley & Partners.

Kuba Abanyarwanda batunze amadolari menshi gutyo ubwabyo si bibi.

Icyakora, nk’uko Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira, akunze kubivuga si byiza ko abantu bagendana amafaranga menshi yaba ayo mu Rwanda cyangwa ay’amahanga.

Ni ngombwa ko abantu bagira amakenga bakumva ko ifaranga ryaguze umwana w’Imana bakirinda kuryandarika.

TAGGED:AmadolariAmerikafeaturedMurangiraRIBUbugenzacyahaUmukozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Yatangije Ibitero By’Indege Muri Lebanon
Next Article Agoronome Mwiza Agomba No Kuba N’Umunyarwanda Mwiza- PM Ngirente
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?