Abanyarwanda Bamazwe Impungenge Ku Rukingo Rwa AstraZeneca

Muri iki gihe bimwe mu bihugu by’ i Burayi biri guhagarika gutanga ry’urukingo rwa AstraZeneca mu gukingira COVID-19 mu gihe nibura cy’ibyumweru bibiri. Ibi biri gutera impungenge abashobora kuruhabwa cyangwa abamaze kuruhabwa.

Kugeza ubu ibihugu bibarirwa muri 20 byamaze gusubika gutanga inkingo za AstraZeneca, mu gihe bitegereje ibizava mu iperereza ku bibazo byo kuvura kw’amaraso bivugwa ko zitera abantu bamwe.

Ni izihe mpamvu zishingirwaho?

Austria iri mu bihugu byabimburiye ibindi kuba bihagaritse gutanga urukingo rwa AstraZeneca, nyuma y’uko umwe mu bahawe urwo rukingo yaje kugira ikibazo cy’amaraso yapfunditse mu mitsi, aza gupfa nyuma y’iminsi 10 akingiwe.

Nyuma byaje gutangazwa ko umugabo w’imyaka 50 wo mu Butaliyani na we yapfuye agaragaza ibimenyetso byo kwipfundika kw’amaraso, ubwo yari amaze guterwa urukingo rwa mbere.

Ibihugu byinshi byatangaje ko bibaye bisubitse gutanga inkingo za AstraZeneca byahawe kugira ngo habanze hakorwe iperereza, harebwe niba ibibazo byabaye hari aho bihuriye n’urwo rukingo.

Ubwo Perezida wu Bufaransa Emmanuel Macron yatangazaga icyo cyemezo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ari ukugeza ubwo Ikigo cy’u Burayi Gishinzwe Imiti (EMA) kizaba cyarangije gutangaza ibyo cyabonye mu iperereza.

Ati “Kuba duhagaritse itangwa ry’urukingo rwa AstraZeneca ni mu buryo bwo gukumira ikibazo gishobora kuba, twizeye ko tuzasubukura vuba icyemezo cya EMA nikibyemeza.”

Ni inkingo zingahe zahagaritswe

Ubwo inkubiri yo guhagarika urukingo rwa AstraZeneca yatangiraga, ikibazo cyagaragajwe ku cyiciro cy’inkingo (batch) cyahawe nimero ABV5300. Iyo mbumbe yari igizwe n’inkingo miliyoni imwe za AstraZeneca, zagabanyijwe ibihugu 17 by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Guhagarika ikoreshwa ry’inkingo za AstraZeneca byahereye ku zatanzwe muri icyo cyiciro. Ibyo bisobanuye ko muri rusange hatahagaritswe AstraZeneca nk’urukingo, ahubwo ni icyiciro kimwe cy’inkingo zahaweho umuntu aza gupfa.

Gusa nk’icyemezo cyafashwe na Austria n’u Butaliyani cyo cyaje no gukora ku bindi byiciro by’inkingo za AstraZeneca zahawe ibyo bihugu.

Ni ibihe bihugu byahagaritse izi nkingo?

Ibihugu bimaze gutangaza ku mugaragaro ko byahagaritse gutanga inkingo za AstraZeneca birimo u Budage, u Butaliyani, u Bufaransa na Espagne byatangaje icyemezo kuri uyu wa Mbere, nyuma ya Ireland, Bulgaria, Denmark, Norway n’u Buholandi.

Ibindi ni Indonesia, Bulgaria, Repubulika Ya Demokarasi ya Congo, Thailand, Romania, Iceland, Austria, Estonia, Latvia, Lithuania na Luxembourg

Ni ibiki by’ibanze igenzura ryerekanye?

Mu isesengura ryakozwe, EMA iheruka gutangaza ko mu bihugu by’u Burayi byari bimaze gukingira abantu basaga miliyoni eshanu hakoreshejwe AstraZeneca, kugeza ku wa 10 Werurwe abagize icyo kibazo cyo kwipfundika kw’amaraso bari 30.

Byagaragaye kandi ko umubare w’abantu basanzwe bagira ibibazo byo kwipfundika kw’amaraso ntaho utaniye no mu bakingiwe, ku buryo umuntu atabihuza n’urukingo.

AstraZeneca yo yatangaje ko hagendewe ku isesengura ku bantu miliyoni 17 bakingiwe mu Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Bwongereza, nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ukwipfundika kw’amaraso gufitanye isano n’uru rukingo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, WHO, naryo rikomeje kugaragaza icyizere muri uru rukingo, rinasaba ko kurutanga bidakwiye guhagarara.

Ese Abanyarwanda bakwiye kugira impungenge?

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye RBA ko urukingo rwa AstraZeneca ruri gutangwa mu Rwanda nta kibazo na kimwe rwigeze rugaragaza, ku buryo nta mpamvu zatuma ruhagarikwa.

Ni urukingo ubu rurimo no gukoreshwa mu bihugu hafi 70 ku isi.

Agaruka ku bihugu byasubitse gutanga urwo rukingo, Dr Nsanzimana yagize ati “Bahuriye ku cyiciro cy’urwo rukingo bafashe kandi nta n’ubwo ari cyo dufite hano mu Rwanda nabyo ndumva umuntu yabisobanura, rero urukingo turi gutanga rurizewe nkaba nashishikariza abantu bose kurufata, nanjye ubwanjye nararufashe kandi meze neza.”

Yashimangiye ko gukomeza gutanga uru rukingo mu Rwanda byemejwe nyuma y’isesengura ryakozwe n’abashakashatsi, banashingira ku bimaze kugaragara ahandi.

Bibarwa ko ubusanzwe umuntu utewe urukingo ashobora kugira ibibazo birimo kuribwa aho yakingiwe, cyangwa kugira ibibazo bidakanganye bishingiye k’ubushyuhe buzamuka mu mubiri, igihe urukingo ruba rumaze gukangura umubiri ugatangira kubaka abasirikare bashobora kwifashisha mu kurwanya Coronavirus.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu 314.015.

Dr Nsanzimana Sabin asanga nta mpamvu yo gutinya urukingo rwa AstraZeneca
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version