Abanyarwanda Bane Bakatiwe Bazira Gusuzugura Urukiko Rwa Arusha

Augustin Ngirabatware, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana na Marie Rose Fatuma bahamijwe icyaha cyo gusuzugura urukiko, mu rubanza rwaburanishwaga n’Urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha i Arusha muri Tanzania.

Bahamijwe ko barenze ku mabwiriza y’urukiko bagashyira igitutu ku batangabuhamya hagamijwe ko bahindura imvugo zabo, mu rubanza rwa Ngirabatware Augustin wabaye Minisitiri w’Igenamigambi hagati ya 1990 kugeza mu 1994.

Ngirabatware arimo kurangiza igifungo cy’imyaka 30 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside no gushishikariza abantu gukora jenoside.

Kuri uyu wa Gatanu umucamanza Vagn Joensen ukomoka muri Denmark yatangaje ko Ngirabatware ahamwa n’icyaha, akatirwa gufungwa imyaka ibiri azakorera rimwe n’igihano asanganywe.

- Kwmamaza -

Ni mu gihe Nzabonimpa, Ndagijimana na Fatuma bakatiwe igifungo kingana n’amezi 11 bafunzwe mbere yo gutangira kuburanishwa.

Imiterere y’icyaha

Ku wa ku 20 Ukuboza 2012 nibwo Ngirabatware yahamijwe ibyaha bya Jenoside, yongera guhamwa n’ibyaha mu bujurire ku wa 18 Ukuboza 2014.

Icyo gihe hashingiwe ku mvugo z’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha barimo abahawe amazina ya ANAN, ANAT, ANAE na ANAM.

ANAN na ANAT bashinje Ngirabatware ko yajyaga kuri bariyeri agashishikariza abantu kwica Abatutsi, ANAE na ANAM bamushinja ko yakwirakwije imbunda anavugira amagambo kuri bariyeri muri komini Nyamyumba, ku wa 7 Mata 1994.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko mu gushaka gusubirishamo urubanza, Ngirabatware yashatse uko yiyegereza bariya batangabuhamya b’Ubushinjacyaha kandi bitemewe, bahabwa amafaranga menshi ngo bahindure imvugo bityo arekurwe nk’umwere.

Yaje kwifashisha Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana na Marie Rose Fatuma. Turinabo yaje gupfira muri Kenya ku wa 18 Mata 2021, urubanza rutarapfundikirwa.

Hari aho umucamanza avuga ko mu bimenyetso bigaragara ko Fatuma yishyuye umutangabuhamya $3000, ndetse Ngirabatware yatanze ibihumbi byinshi by’amayero byagombaga kwifashishwa muri uwo mugambi.

Ibyo byose binagaragazwa n’inyandiko za banki zigaragaza uko amafaranga yagiye yohererezwa.

Bashinjwe ko bo ubwabo cyangwa banyuze ku bandi bantu, batanze ruswa bakanakoresha igitutu ku batangabuhamya ngo bahindure imvugo ya mbere yashinjaga Ngirabatware.

Byaje no gukorwa kuko ku wa 8 Nyakanga 2016, Ngirabatware yasabye urukiko ko urubanza rwe rwasubirwamo kubera ko abatangabuhamya ANAT, ANAN, ANAM na ANAE babeshye mu rubanza.

Ubwo hasuzumwaga niba hari ikimenyetso gishya yazanye, muri Nzeri 2019, abatangabuhamya babiri bemereye urukiko ko mbere babeshye, babiri basigaye bavuga ko ibyo baherukaga gukora byo guhindura imvugo n’inyandikomvugo ari byo bitari ukuri.

Byatumye urukiko rushidikanya ku kuri kw’abatangabuhamya bahinduye imvugo kimwe n’amabaruwa banditse hagati ya 2015 na 2018 bivuguruza.

Ku wa 27 Nzeri 2019 rwanze ubusabe bwa Ngirabatware.

Hagati aho ariko ku wa 24 Kanama 2018 Ubushinjacyaha bwari bwarabonye amakuru ko Nzabonimpa, Ndagijimana na Fatuma bagiye bahura n’abatangabuhamya.

Mu iperereza byanageze kuri Dick Munyeshuli wari warafashije Ngirabatware mu gushaka ibimenyetso mu rubanza kimwe na Maximilien Turinabo.

Munyeshuli yashinjwe ko abizi neza, yahaye Turinabo imyirondoro y’abatangabuhamya ubundi yagombaga kugirwa ibanga, akomeza no kugirana ibiganiro bitemewe na bamwe muri bo, arenze ku mabwiriza y’urukiko.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwarabafashe bashyikirizwa Urwego rwasimbuye ICTR muri Muri Nzeri 2018, Ngirabatware atangira gukurikiranwa kuri ibyo byaha ku mugaragaro mu Ukwakira 2019. Imanza zombi zahujwe mu Ukuboza 2019.

Nzabonimpa, Ndagijimana na Fatuma baje gufungwa amezi 11 mbere yo kuburanishwa mu mizi, barekurwa by’agateganyo ku wa 22 Kanama 2019, ku wa ku wa 11 Nzeri 2020 barekurwa byeruye.

Fatuma ni umupfakazi wa murumuna wa Ngirabatware witwaga Édouard Byukusenge.

Urubanza rw’abamufashije mu cyaha cyo gusuzugura urukiko rwagombaga gutangira muri Kamena 2020, ruza gutinda kubera icyorezo cya COVID-19.

Muri uru rubanza humviswe abatangabuhamya icyenda b’Ubushinjacyaha na batandatu b’abaregwa, harimo 37 batanze ubuhamya mu nyandiko.

Muri uru rubanza Umucamanza avuga ko ibimenyetso byagaragajwe byerekana ko Munyeshuli yasabwe n’umwavoka Peter Robinson kugira uruhare mu bikorwa byo kuvugana n’abatangabuhamya, ariko asanga icyaha kitamuhama, ahubwo arihanangirizwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version