Padiri Yafatanywe Miliyoni 400 Frw z’Inyibano

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Ingabire Jean Marie Theophille, nyuma yo kumusangana amafaranga yibwe umucuruzi.

Yafashwe mu iperereza ryatangijwe nyuma yo kwakira ikirego cyatanzwe n’umushoramari wibwe amafaranga agera kuri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bikozwe n’abatekamutwe.

RIB yatangaje ko yatangije iperereza, iza gufata babiri mu batekamutwe.

Yakomeje iti “Umwe muribo akaba yari amaze kubitsa umugabane we padiri Ingabire Jean Marie Theophille, ungana n’amafaranga agera kuri miliyoni 400 Frw.

- Advertisement -

“Uwo mujura amaze kuvuga aho yahishe amafaranga nibwo RIB yagiye Gusaka padiri iyasangayo abitse mu mutamenwa (safe box) irayafatira na Padiri arafatwa.”

RIB yatangaje ko hamaze kugaruzwa amafaranga agera kuri miliyoni 500 Frw, mu gihe iperereza rikomeje kugirango ababigizemo uruhare bose bafatwe n’amafaranga asigaye nayo agaruzwe.

Padiri Ingabire afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amibano

Share This Article
1 Comment
  • Uwo mu padiri kw’ifaranga nta mikino agira. Njye muzi kuva kera ni umuhungu wa Rucagu. Kuva namumenya ahora ahiga cash no kucyumweru ava mumisa ajya muri business.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version