Bizimana Claude uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, avuga ko Abanyarwanda banywa ikawa bangana na 5%.
Avuga ko ibyo babibara bamaze kureba ikawa yose yasaruwe n’iyoherejwe hanze ari bwo bareba isigaye mu Rwanda bakabona ko inyobwa ari 5%.
Icyakora iyo nayo ntiwakwemeza ko inyobwa n’Abanyarwanda gusa kuko hari n’abanyamahanga barubamo n’abarusura kandi bayinywa.
Umuyobozi mukuru wa NAEB avuga ko bakora uko bashoboye kugira ngo mu myaka iri imbere umubare w’abanywa ikawa uzagere kuri 15%.
Ati: “Mu by’ukuri kunywa ikawa by’Abanyarwanda ni gahunda ya Leta y’uko ikawa ihingirwa mu gihugu itajya hanze yose ahubwo inyobwe n’abayihinze cyangwa abandi Banyarwanda.”
Ikigo NAEB kiyemeje ko mu myaka itandatu ibiti by’ikawa bishaje bigera kuri miliyoni 10 bizaba byarasimbujwe.
Intego ni uko ibiti Miliyoni 26 by’ikawa bishaje bizaba byaba byaravuguruwe bityo bikongera ubwiza n’ubwinshi bw’ikawa u Rwanda rweza.
Avuga ko kimwe mu bitubya umusaruro w’ikawa ari ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe, akavuga ko kugira ngo bishoboke ari byabaye ngombwa ko hashyirwamo uburyo bwo gutanga ifumbire no kwita ku giti kugira ngo kigire ubudahangarwa
Bizimana avuga ko bakora uko bashoboye ngo umuhinzi abone amafaranga y’ikawa hashingiwe kuri byinshi birimo n’uko ibintu byifashe ku isoko mpuzamahanga n’ibindi bigenderwaho.
Oreste Baragahorana uyobora Ihuriro ry’abohereza ikawa hanze avuga ko uko Abanyarwanda bazongera ubwinshi bw’ikawa banywa ari nako abanyamahanga bazakunda kuyinywa.
Ati: “Abanyamahanga nibabona ko natwe tuyinywa bazayinywa kuko bazaba bavuga ngo ‘ nitutayinywa bazayinywera”.
Ubu ngo hezwa toni zirenga Miliyoni 20 z’ikawa kandi iranyobwa ndetse n’Abanyarwanda barayinywa.