Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Barasabwa Kuzizihiza Iminsi Mikuru ‘Bari Maso’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abanyarwanda Barasabwa Kuzizihiza Iminsi Mikuru ‘Bari Maso’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 December 2022 7:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Alfred Gasana ushinzwe umutekano w’igihugu yasabye by’umwihariko abatuye Akarere ka Rubavu n’Abanyarwanda muri rusange kutazirara mu gihe cy’iminsi mikuru ngo bishimishe ariko bibagirwe kwicungira umutekano.

Yasaga n’ubaburira ko muri ibyo byishimo ari ho abagizi ba nabi n’abanzi b’u Rwanda bashobora guca bagahungabanya umudendezo w’abarutuye!

Mu bihe no mu bice bitandukanye  by’u Rwanda, abagizi ba nabi binjiye k’ubutaka bwarwo bahungabanya umutekano.

Abenshi baturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo abandi bagaturuka mu y’u Burundi.

Abaturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakunze kwinjira mu Rwanda bahingutse mu Karere ka Rubavu mu mirenge ya Cyanzarwe, Busasamana na Bugeshi.

Hari n’abinjirira muri Rusizi icyakora bo si benshi!

Abava mu Burundi bo bakunze kwinjiira mu ishyamba rya Nyungwe cyangwa mu Mirenge y’Akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe ikora k’u Burundi.

Ntawakwibagirwa kandi ko hari n’abinjirira muri Burera mu gice cy’ibirunga by’u Rwanda.

Mu rwego rwo guhwitura abatuye muri ibi bice byose ariko by’umwihariko abatuye muri Rubavu, Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana yasabye abaturiye Imirenge  ya Rubavu  ihana imbibi na DRC kuba maso.

Yabasabye kwitandukanya n’uwo ari wese ugambiriye  guhungabanya u Rwanda n’ubwo yaba ari umuvandimwe wabo.

Gasana yavuze ko n’ubwo u Rwanda rufite ‘umutekano usendereye’, nta kwirara gukwiye kubaho.

Abatuye Cyanzarwe babwiye Minisitiri Alfred Gasana ko batazatezuka k’umutekano wabo kuko ari wo bakesha ibyo bagezeho.

Abakora ubucuruzi butemewe n’amategeko nabo baburiwe ko bitazabahira.

Ni abo bita ‘abacoracora’ bambutsa ibicuruzwa n’ibiyobyabwenge  mu nzira zitemewe n’amategeko.

TAGGED:DRCfeaturedGasanaRubavuUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umurundi Yasimbuye Umunyarwanda K’Ubuyobozi Bwa EALA
Next Article Mbere Yo Gusezerana Kuvanga Umutungo Ni Ngombwa Kwitonda-MIGEPROF
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?