Abanyarwanda Barasabwa Kuzizihiza Iminsi Mikuru ‘Bari Maso’

Alfred Gasana ushinzwe umutekano w’igihugu yasabye by’umwihariko abatuye Akarere ka Rubavu n’Abanyarwanda muri rusange kutazirara mu gihe cy’iminsi mikuru ngo bishimishe ariko bibagirwe kwicungira umutekano.

Yasaga n’ubaburira ko muri ibyo byishimo ari ho abagizi ba nabi n’abanzi b’u Rwanda bashobora guca bagahungabanya umudendezo w’abarutuye!

Mu bihe no mu bice bitandukanye  by’u Rwanda, abagizi ba nabi binjiye k’ubutaka bwarwo bahungabanya umutekano.

Abenshi baturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo abandi bagaturuka mu y’u Burundi.

- Advertisement -

Abaturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakunze kwinjira mu Rwanda bahingutse mu Karere ka Rubavu mu mirenge ya Cyanzarwe, Busasamana na Bugeshi.

Hari n’abinjirira muri Rusizi icyakora bo si benshi!

Abava mu Burundi bo bakunze kwinjiira mu ishyamba rya Nyungwe cyangwa mu Mirenge y’Akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe ikora k’u Burundi.

Ntawakwibagirwa kandi ko hari n’abinjirira muri Burera mu gice cy’ibirunga by’u Rwanda.

Mu rwego rwo guhwitura abatuye muri ibi bice byose ariko by’umwihariko abatuye muri Rubavu, Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana yasabye abaturiye Imirenge  ya Rubavu  ihana imbibi na DRC kuba maso.

Yabasabye kwitandukanya n’uwo ari wese ugambiriye  guhungabanya u Rwanda n’ubwo yaba ari umuvandimwe wabo.

Gasana yavuze ko n’ubwo u Rwanda rufite ‘umutekano usendereye’, nta kwirara gukwiye kubaho.

Abatuye Cyanzarwe babwiye Minisitiri Alfred Gasana ko batazatezuka k’umutekano wabo kuko ari wo bakesha ibyo bagezeho.

Abakora ubucuruzi butemewe n’amategeko nabo baburiwe ko bitazabahira.

Ni abo bita ‘abacoracora’ bambutsa ibicuruzwa n’ibiyobyabwenge  mu nzira zitemewe n’amategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version