Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Barasabwa Kwizigamira Ngo Bizabarinde Kwandavura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abanyarwanda Barasabwa Kwizigamira Ngo Bizabarinde Kwandavura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 November 2023 8:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda barasabwa kumenya ko ‘akabando  k’iminsi ari umurimo’ ariko nanone ko ‘ugaca kare ukakabika kure.’ Ni inama ikubiyemo byinshi birimo no kwizigamira kugira ngo agafaranga kazakugoboke mu minsi y’akaga.

Kwizigamira ni umuco mwiza kandi wagaragaye ko ugirira nyirawo akamaro mu gihe abatarizigamiye akenshi barushya abandi ngo babiteho.

Guhera mu mwaka wa 2009, u Rwanda rwatangije ubukangurambaga mu batuarage, bashishikarizwa kwizigamira.

Icyo gihe hatangijwe za COPEC, abantu bashyiramo amafaranga ariko ziza guhomba.

N’ubwo ari uko byagenze, abautrage bakomeje gushishikarizwa kwizigama n’ubwo hari bamwe bari batangiye gutera icyizere ibigo by’imari.

Uko imyaka yahitaga indi igataha, baje kugarurira ibyo bigo icyizere, batangira kuyoboka banki barabitsa abandi baraguza, urwego rw’amabanki rurazanzamuka.

Muri iki gihe rumaze gushinga imizi n’ubwo hakiri abantu batarizera amabanki neza, bayashinja kwihutira guteza cyamunara imitungo y’abananiwe kuyishyura, bigakorwa huti huti kandi wenda hari ubundi buryo bafashwa kwivana muri ako kaga.

Icyakora Guverinoma y’u Rwanda n’inzego bakorana ntibahwema gukora ubukangurambaga bwo kumvisha abaturage akamaro ko kwizigamira.

Kwizigamira nibyo byatumya ibihugu nk’Ubushinwa, Singapore, Hong Kong, Malaysia n’ibindi bikira.

Iyo kwizigamira bibaye umuco, abaturage bakayoboka za Banki, bituma zibona amafaranga ahagije yo guha ba rwiyemezamirimo bashaka gushora mu mishinga iha benshi akazi, ikazamura ubukungu bw’igihugu.

Abanyarwanda basabwa kumva ko kwizigamira atari ibya wa mugani ngo imbitsi ya cyane ibikira mukeba, ahubwo bakumva ko kwizigamira ari ukuba ‘nyamutegera akazaza ejo.’

Abaturage bibutswa kandi ko iyo amage aje, agafaranga umuntu yizigamiye ari ko kamugoboka, bagahabwa urugero rw’uko ibintu byagenze mu gihe cya Guma mu Rugo, COVID-19 ibica bigacika.

Minisitiri w’Imari n’igenemigambi Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko iyo umuntu yizigamiye, aba yifite mu by’ubukungu, yiha icyo ashatse kandi bikagirira igihugu akamaro.

Abantu bizigamiye nibo bavamo ba mukerarugendo, nibo batuma ubukungu bukomeza kuba bwiza no mu bihe byabwo bigoye.

Imibare ituruka muri Minisiteri iyoborwa na Ndagijimana ivuga ko ikigereranyo cyo kwizigama mu Banyarwanda ufatiye ku mwaka wa 2021 cyari 15%, kivuye kuri 8% mu mwaka wa 2015.

Mu mwaka wa 2022 cyabaye 14%.

Iyi mibare ariko ni mito kubera ko kwizigama byagoye abaturage bitewe n’ingaruka COVID-19 yagize ku bukungu bwabo, imibereho irahenda, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda karagabanuka, hiyongeraho n’akamenyero gake ko kwizigamira.

Mu mibare ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi na Banki nkuru y’igihugu harimo ko ijanisha ry’Abanyarwanda bizigamira rigomba kuzamuka rikava kuri 14% rikazagera kuri 30% bitarenze umwaka wa 2030.

Intego y’Abanyarwanda ni uko mu mwaka wa 2050  bazaba bafite ubukungu bwihagazeho, batakiri babandi ‘basaba umunyu.’

Ni intego nziza kandi zishoboka cyane kuko hari gahunda zibiganishaho kandi zatangiye gutanga umusaruro.

Imwe muri zo ni iyo bise Ejo Heza.

Hari n’ikigega kinini kiswe Rwanda National Investment Trust, za Banki, isoko ry’imari n’imigabane, RSSB n’ibindi n’ibindi.

Inshingano ya Guverinoma n’abandi ikorana nabo ni ugukomeza kwigisha abaturage kwizigamira mu bigo by’imari bizwi kugira ngo amafaranga yabo abe atekanye kandi afitiye akamaro imikorere y’ubukungu bw’u Rwanda.

TAGGED:AbanyarwandaBankiImariKwizigamiraNdagijimanaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Indake Hamas Yubatse Ngo Yirinde Ibisasu Bya Israel Ntizisanzwe
Next Article Rubavu: Igisasu Cyavuye Muri DRC Cyakomerekeje Undi Munyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?