Abanyarwanda Batahanye Umudali Wa Zahabu Mu Irushanwa Ry’Abanyamibare

Abanyeshuri batandatu b’Abanyarwanda batahanye imidali itandukanye irimo n’uwa zahabu mu irushanwa mu mibare ryahuje abanyeshuri baturutse hirya no hino muri Afurika.

Uretse umudali wa zahabu, abo banyeshuri batsindiye umudali w’umuringa( silver) n’imidali itatu y’ubutare( bronze).

Irushanwa bari bitabiriye ryitwa Pan-African Mathematics Olympiad (PAMO) 2024, ryabereye muri Afurika y’Epfo ryitabirwa n’abanyeshuri bavuye mu bihugu 27 by’Afurika.

Igihugu cyabaye icya mbere mu irushanwa ryo mu mwaka wa 2024 ni Maroc yakurikiwe na Afurika y’Epfo u Rwanda ruza ari urwa mbere.

Kaminuza Nyafurika yigisha imibare na siyansi yitwa African Institute of Mathematical Sciences( AIMS), isanzwe ifatanya na Minisiteri y’uburezi haba mu Rwanda cyangwa ahandi muri Afurika mu guhitamo abanyeshuri bazi imibare kurusha abandi kugira ngo bahiganwe, abatsinze bazajye mu irushanwa rya nyuma babihemberwe.

Abatoranyijwe bahurizwa hamwe bagakora amarushanwa y’ijonjora akorwa inshuro eshatu hagatoranywamo abanyeshuri 23 bazahagararira ibihugu byabo mu marushanwa ya nyuma.

Ayo marushanwa aba ahuje abanyeshuri baje baturutse mu bice bitandukanye by’Umugabane w’Afurika.

Ku byerekeye u Rwanda, intsinzi y’abanyeshuri barwo yateguwe kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 mu marushanwa y’ubuhanga mu mibare yahuje abanyeshuri bo mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba yiswe East African Mathematical Olympiad (EAMO).

Icyo gihe nibo babaye aba mbere mu bihugu umunani bigize uyu Muryango.

Abatsinze icyo gihe bahise batangira guhatana mu irushanwa ryiswe International Mathematical Olympiad (IMO), baryungukiramo uko bakwitwara mu marushanwa manini kurushaho.

Sam Yala uyobora Kaminuza ya AIMS ishami ry’u Rwanda avuga ko umusaruro abanyeshuri b’Abanyarwanda baherutse gukura muri Afurika y’Epfo ushimishije.

Ati: “Gucyura umudali wa zahabu ubwabyo ni intsinzi haba ku bawuhawe no ku gihugu baturutsemo mu rusange. Byerekana ko abanyeshuri bo mu Rwanda bashoboye imibare na siyansi. Twiyemeje kuzakomeza guteza imbere ubumenyi bwabo mu mibare kugira ngo babe ikirenga mu bandi”.

Sam Yala

Kaminuza nyafurika yigisha imibare, AIMS-Rwanda, ifite amashami hirya no hino muri Afurika, intego yayo ikaba kumenyereza abanyeshuri ubuhanga mu mibare kugira ngo bayihereho batekereza mu buryo bwagutse bwatuma bahanga udushya no mu zindi nzego z’ubumenyi.

Irushanwa ry’ubuhanga mu mibare ryo kuri uru rwego rikorwa buri mwaka.

Umwaka wa 2023 ryabereye mu Rwanda, irushanwa rya nyuma ribera mu Intare Arena.

Icyo nta gihe u Rwanda rwatwaye imidali icyenda ariko nta wa zahabu rwahakuye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version