Mu mahanga
USA Irashaka Guhana Museveni

Leta zunze ubumwe z’Amerika zitangaje ko zigiye kwicara zikiga ku bihano zafatira ubutegetsi bwa Uganda zibushinja ko bwibiye Museveni amajwi agatsinda Amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka. Yari ayahanganyemo na Hon Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.
Ku munsi wakurikiye amatora nyirizina, Bobi Wine yatangaje ko afite amakuru y’uko yibwe amajwi, ariko avuga ko ibintu byose bizajya ahagaragara murandasi nisubizwaho kuko Leta yari yayihagaritse.
Ingabo za Uganda kandi zafungiraniye Bobi Wine iwe, zimubuza kugira aho ajya.
Ubwo Ambasaderi wa USA muri Uganda yashakaga kujya kumusura, Leta yaramwangiye.
Amatora yatsinzwe na Yoweri Museveni akaba agiye kumara imyaka 40 ayobora Uganda.
The New York Times yanditse ko Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya USA biri gusuzuma uko byafatira ibihano Perezida Museveni nyuma y’uko atsinze ariya matora.
Uburakari bw’Abanyamerika buje mu gihe USA na Uganda byari bimeze igihe kirekire ari ‘ibihugu by’inshuti’.
Uganda iri mu bihugu byahawe inkunga ikomeye na USA mu gihe kirekire kandi yafatwaga nka kimwe mu bihugu by’Afurika bifite ubukungu buhagaze neza.
Itangazo ryo mu biro ya USA bishinzwe ububanyi n’amahanga rivuga ko ‘igiye gusuzuma ibikenewe byose kugira ngo ifatire ibihano abategetsi ba Uganda kubera ibikorwa bakoze mbere, mu matora na nyuma yayo byabangamiye uburengenzira bwa muntu n’amahame ya Demukarasi.”
Umugambi wo gufatira ibihano Museveni kandi USA iwusangiye n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.
Ubwo yageraga ku butegetsi muri 1986 Perezida Museveni yakoze uko ashoboye ateza imbere Uganda, ayigira icyo we na bagenzi bise ‘Isaro ry’Afurika.’
Yubatse igisirikare gikomeye ndetse k’ubufatanye n’ingabo za USA yaje gutsinda abamurwanyaga harimo abasirikare ba Lord Resistance Army bayobowe na Joseph Kony.
Muri iyi minsi ariko hari urubyiruko rwa Uganda rusa n’aho rutamushaka, ahubwo rwumva ko habaho impinduka.
-
Mu mahanga2 days ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Mu Rwanda3 days ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Mu Rwanda2 days ago
RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa
-
Mu Rwanda2 days ago
Umunyarwandakazi Yapfiriye I Dubai
-
Politiki3 days ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Icyorezo COVID-191 day ago
U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
-
Mu mahanga1 day ago
Perezida Ndayishimiye Yigishije Abaturage Guhinga Kijyambere
-
Mu mahanga1 day ago
Mu Burundi Hadutse ‘Indwara Idasanzwe’