Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, RRA, cyahuye n’abacuruzi batumije umuceri muri Tanzania umwinshi upimwe basanga bwarapfuye. Hari hinjiye amakamyo 26, ariko atatu yonyine niyo yagaragaye ko afite umuceri muzima.
Kuwusuzuma byakozwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA.
Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Ruganintwari Pascal yabwiye abo bacuruzi ko umuceri utujuje ibipimo byemewe mu Rwanda utazemererwa kwinjira ku isoko ryarwo.
Impamvu ni ukurinda ubuzima bw’Abanyarwanda no kwirinda ko isoko ry’u Rwanda ryagaragaraho ibiribwa bitujuje ubuziranenge.
Gusa ibi binyuranye n’ibigaragara mu imenyekanisha rya Gasutamo, mu byemezo byo gutumiza ibintu mu mahanga ndetse no ku mifuka uwo muceri upakiyemo.
Komiseri Mukuru yabamenyesheje ko uwo muceri utazasohoka kuri gasutamo ugiye ku isoko kuribwa n’abantu.
Icyakora yababwiye ko uwo bazasuzuma bagasanga wujuje ibipimo byemewe ku isoko hazabaho gukosora amakuru atari yo wamenyekanishirijweho bityo ukadohorerwa ukazanwa ku isoko.
Bamwe mu batumije uriya muceri bikaza kugaragara ko umeze nabi, bemeye amakosa yabo bavuga ko batazongera nk’ibyo bakoze.
Umuceri wafatiriwe ungana na toni 720 z’umuceri ugizwe ahanini n’intete zimenetse bityo ukaba udakwiriye kuribwa n’abantu.
Icyatangaje abashinzwe ibyinjira mu Rwanda ni ukubona ibyanditse ko ari umuceri umeze neza bihabanye n’uko basanze umeze.
Ni umuceri uri ku rwego rwo hasi ariko mu byo upfunyitsemo hakagaragara ko uri ku rwego rwo hejuru.
Bijya kumenyekana, byatangiye ubwo abacuruzi bo mu Rwanda binubiraga ko hari umuceri mwinshi wo mu mahanga wiganje ku isoko ry’u Rwanda.
Byateye benshi amakenga bituna n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro gihaguruka ngo kirebe ibivugwa.
Abayobozi bifuzaga kumenya niba abawutumiza mu mahanga bishyura imisoro uko bikwiye nyuma y’icyemezo cya Leta cyo gusonera umuceri n’ifu y’ibigori umusoro ku nyongeragaciro (TVA).
Ubusanzwe Itegeko rivuga ko icyiciro cya mbere cy’umuceri cyemerewe kugurishwa ku isoko ryo mu Rwanda kitagomba kurenza 5% by’umuceri umenetse, 15% ku cyiciro cya kabiri na 25% ku cyiciro cya gatatu.
Icyiciro cya mbere cy’umuceri wafatiriwe cyarimo 57% umenetse.
Ikigo Rwanda FDA cyavuze ko ubu bwoko bw’umuceri abantu badakwiriye kuburya, ahubwo ushobora gukoreshwa mu nganda cyangwa nk’ibiryo by’amatungo.
Hagati aho Guverinoma iri gusuzuma uburyo bwo gushyira mu byiciro no gusoresha umuceri hashingiwe ku bwiza bwawo.