Abanyarwanda Batumiza Ibintu Mu Bushinwa Bijejwe Ko Bitazongera Gutinda

Ubuyobozi bw’ikigo Asia-Africa Logistics gitanga serivisi zo kwikorera ibicuruzwa mu makontineri bizanwa muri Afurika bwijeje Abanyarwanda ko ibicuruzwa byabo bitazongera kurenza iminsi 40 bigeze i Mombasa cyangwa i Dar es Salaam.

Biherutse gutangarizwa mu gitaramo cyari cyahuje abo bayobozi ku mpande zombi, ni ukuvuga u Rwanda n’Ubushinwa kugira ngo baganire uko banoza imikoranire.

Mu bisobanuro yahaye Abanyarwanda batumiza ibicuruzwa mu Bushinwa, uhagarariye iki kigo ku rwego rw’Ubushinwa witwa Lister yavuze ko hari ikoranabuhanga bazanye riha abacuruzi ubutumwa bw’aho ibicuruzwa byabo bigeze.

Lister

Iryo koranabuhanga riha umucuruzi ubutumwa bugufi bumubwira aho igicuruzwa kigeze,  aho gipakirikiwe…byose bigakorwa hagamijwe guha umukiliya amakuru y’uko ibicuruzwa bye bihagaze mu Nyanja kugeza bigeze ku cyambu runaka babipakururirwaho.

- Advertisement -

Ku rwego rw’u Rwanda, ngo abagira ikibazo cy’uko ibicuruzwa byabo bigera ku byambu ni abatumiza ibintu bike, bizanwa mu makontineri ariko bibangikanye n’iby’abandi batumije.

Uhagarariye iki kigo mu Rwanda Faustin Bintunimama ati: “ Uyu munsi twabagezagaho gahunda nshya ikigo cyacu cyabazaniye y’uburyo bw’ikoranabuhanga rizajya ribereka niba ibintu bivuye ku ruganda, bikagera kuri warehouse zacu, aho ibintu bipakirirwa, guturuka Mombasa, bikagera Dar es Salaam, bikaba bifite tracking system ibereka kuri telefoni zabo aho ibintu bigeze”.

Faustin Bintunimama

Bimwe mu bibazo abakiliya b’iki kigo bakigejejeho ni uko bitinda, bigatuma hari abatabonera ibicuruzwa byabo ku gihe kandi mu Rwanda hari abakiliya babo baba babitegereje bikaba byabacisha amande.

Uwitwa Jean Paul Ntwari yagize ati: “ Njye ntumiza kontineri yuzuye ibikoresho byo kubakisha kandi mba mfite ibigo bya Leta byabintumye tukagirana amasezerano arimo n’igihe ntarengwa ngomba kuba nabitangiye. Iyo bitinze mu Nyanja rero abo dufitanye amasezerano batangira kunca amande y’ubwo bukererwe. Turashaka ko badufasha kuyishyura”.

Umucuruzi Jean Paul Ntwari

Umuyobozi w’Ikigo AFL Logistics mu Rwanda Bintunimana avuga ko mu Bushinwa hari ahantu 50 ubwato bupakirira imizigo buyijyana hirya no hino ku isi.

Aho bahita ‘shipping lines’.

Buri mukiliya rero yerekwa aho hose n’ibiciro byaho ndetse n’igihe bisaba ngo ubwato bube bwageze ku cyambu runaka.

Amahitamo aba ari aye, akayakora ashingiye ku makuru y’uko hari ubwato buba buzazenguruka ahantu henshi bupakurura, hakaba n’ubuhita bubigeza i Dar es Salaam cyangwa i Mombasa ntahandi buhagaze.

Birumvikana ko ibiciro n’igihe bizafata ngo ubwato bugeze ibicuruzwa ku cyambu runaka bitandukana.

Muri rusange, Abanyarwanda bakorana na kiriya kigo bavuga ko Ubushinwa bukora uko bushoboye bukageza ibicuruzwa ku babutumwe.

Ubusanzwe kugira ngo ibicuruzwa bigere mu Rwanda bimara iminsi iri hagati ya 40 na 45.

Hari n’ibitebuka bikagera ku mucuruzi mu byumweru bibiri, byose bigaterwa n’aho biturutse.

Ikigo Asia Africa Logistics Ltd ni ikigo kigiye kumara irindwi gikorana n’Abanyarwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version