Ikipe Ya Basket Y’Uburundi Yanze Kuzambara Imyenda Ya Visit Rwanda

Abakinnyi ba Dynamo BBC yo mu Burundi bavuga ko mu mikino ba BAL iri kubera muri Afurika y’Epfo mu kiswe Kalahari Conference batazambara imyenda iriho ubutumwa bwa Visit Rwanda.

Mu masezerano Basketball Africa League yagiranye n’u Rwanda y’uko amakipe  yitabira iri rushanwa agomba kuba yambaye ubwo butumwa.

Icyakora kubera impamvu zishoboka cyane ko ari iza Politiki, ikipe y’Uburundi yatangaje ko itazambara imyenda iriho ubwo butumwa.

Kutambara iyo myenda bizayivuramo ibihano.

- Advertisement -

Iki cyemezo kidashingiye ku mabwiriza agenga iri rushanwa, birashoboka ko cyatanzwe n’ubuyobozi bwa Politiki i Bujumbura muri iki gihe umubano w’Uburundi n’u Rwanda umeze nabi.

BAL 2024 yatangiye taliki 09, Werurwe, 2024, umukino wa nyuma ukazabera muri BK Arena taliki 01, Kamena, 2024.

Uzaba uhabereye ku nshuro ya kane yikurikiranya.

Imikino 48 niyo iteganyijwe kuzakinwa muri iri rushanwa kugeza rirangiye.

Imikino ya mbere y’amajonjora iri kubera muri Afurika y’Epfo mu kiswe Kalahari Conference.

Kugeza ubu ikipe y’igihugu ya Basketball ya Misiri yitwa Al Ahly niyo ifite igikombe cya BAL 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version