Abanyarwanda Benshi Babitse Umwanda W’Ibikoresho Bya Elegitoronike

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Imwe mu modoka zitwara imyanda ya elegitoronike ngo inagurwe.

Umuyobozi w’Ikigo rukumbi mu Rwanda kinagura imyanda ya elegitoronike kiri mu Bugesera kitwa EnviroServe witwa Olivier Mbera avuga ko nubwo muri rusange abatuye u Rwanda bataratera imbere, ku rundi ruhande, ikoranabuhanga ryamaze kugera henshi mu gihugu.

Ndetse ngo hejuru ya 70% by’abaturage bose bafite telefoni ndetse hari n’abafite ebyiri kuzamura.

Kuba  benshi muri bo bafite amashanyarazi bakoresha bacomeka televiziyo, ipasi, imashini zogosha, firigo n’ibindi, bituma iyo bitinze bivamo umwanda w’ibyuma by’ikoranabuhanga ushobora gutera abantu indwara zica.

Mu mwaka wa 2015, hari inyigo yakozwe yerekanye ko ibikoresho by’ikoranabuhanga byabaye umwanda mu Rwanda hose byageraga kuri toni 10,000 ku mwaka.

Kandi buri mwaka umwanda nk’uwo wiyongeraho 6% bivuze ko mu myaka yakurikiyeho, iyo myanda ubu irenga toni 20,000.

Umuyobozi w’uruganda EnviroServe, Olivier Mbera avuga ko mbere yo gushyiraho urwo ruganda, bahereye kuri izo nyigo, kugira ngo baruhe ubushobozi bwazatuma rwakira umwanda ungana gutyo mu gihe cyagombaga gukurikiraho.

Ati: “Uruganda rwacu rufite ubushobozi bwo kunagura umwanda w’ibyuma elegitoronike uri hagati ya toni 7,000 na toni 10,000 buri mwaka.”

Olivier Mbera uyobora EnviroServe.

Icyakora, nk’uko abivuga, umwanda babona ngo bawunagure uracyari muke ukaba uri hagati ya 40% na 50% kuko bakira hagati ya toni 2,000 na toni 3,000 buri mwaka, ni ukuvuga umubare uri munsi ya 20% by’umwanda bashobora kunagura mu gihe nk’icyo.

Gusa ikibazo cy’abantu bibitseho imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga ni rusange ku isi hose.

Imibare itangwa n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije igaragaza ko 20% by’abatuye isi ari bo bageza ibyo bikoresho ku nganda ngo zibinagure, abandi bakabyirundaho.

Nubwo ari uko bimeze, abashinzwe kunagura ibyo bikoresho bavuga ko iyo umuturage ahisemo kujya gusanisha igikoresho runaka aba agize neza kuko bituma umwanda wabyo uba muke.

Muri EnviroServe bati: “ Burya mu gucunga imyanda y’ibikoresho nk’ibyo, no kubisanisha mu bakanishi ngo bikomeze gukora nabyo turabishyigikira. Bituma umwanda udakomeza kwirundanya.”

Iyo igikoresho cyari kigiye gusaza kigahinduka umwanda cyongerewe igihe cyo gukora nk’umwaka umwe cyangwa ibiri, hari icyo biba bifashije.

Gusanisha ariko ntibivuze ko icyo gikoresho kiba kizabaho ubuziraherezo.

Uko igihe gitambuka, ni ko gisigwa n’ikoranabuhanga kuko nk’ubu abakoresha telefoni bazi ko iPhone igeze kuri 17 mu gihe izitwa Google Pixel zigeze kuri nomero ya 11.

Telefoni za Samusung zo ziteze kuri Galaxy S26.

iPhone ubu zigeze ku gisekuru cya 17…

Uko byagenda kose, ni ngombwa ko habaho uburyo bwo kwikuraho ibikoresho by’ikoranabuhanga bikanagurwa cyangwa bikangizwa.

Ikibazo k’u Rwanda ni uko ubwo inyigo yo mu mwaka wa 2015 yakorwaga, hari ibyo batari barateganyije, ibi muri iki gihe bigatuma kwita kuri iki kibazo bigora abashinzwe kwita ku bidukikije.

Ni ihurizo kandi rizakomeza kugora u Rwanda kuko ruri no kuva mu gukoresha moto n’imodoka bikoresha lisansi rukajya ku bikoresha amashanyarazi bityo hakibazwa uko ibyo bikoresho bizakomeza kubyazwa umusaruro cyangwa ikindi byazakoreshwa mu gihe runaka kiri imbere.

Abantu nibikureho uwo mwanda…

Olivier Mbera avuga ko igikwiye ari uko abaturage bumva akamaro ko kwikuraho ibikoresho by’ikoranabuhanga batagikoresha.

Kubyikuraho bizaborohereza kutabana nabyo kuko hari ubwo biba birimo uburozi bwitwa Mercure bubangiza kandi bigafasha igihugu kubinagura bikavanwamo intsinga z’imbere zikorwamo ibindi bikoresho cyangwa zikagurishwa mu mahanga.

Mbera ati: “ Si byiza ko umuntu aryamana telefoni ebyiri zapfuye, akaba afite ibyuma bishyushya amazi byapfuye aryamanye. Ibyo byose n’ibindi nkabyo nibabituzanire.”

Abahanga basobanura ko imyanda ari ikintu icyo ari cyo cyose kidakenewe cyangwa kitagifite umumaro, gitawe cyangwa kijugunywe nyuma yo gukoreshwa.

Hakubiyemo ibintu bifatwa nk’ibitagifite agaciro, byarengeje igihe, byangiritse, cyangwa ibisaguka umuntu ashaka kujugunya.

Ibi bishobora kuba ibintu bikomeye nk’amase n’imicafu, amazi yanduye, cyangwa imyuka ihumanya ikirere.

Imyanda ituruka mu bikorwa cyangwa ahantu hatandukanye h’imirimo n’imibereho y’abantu kandi iyo idacunzwe neza, iteza uburwayi bunyuranye.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije REMA gishishikariza abantu kuzirikana ko isi ikwiye kuba ahantu hatunganye kugira ngo abantu bayibaneho n’ibinyabuzima bafite ubuzima bwiza.

Octavien Ngirabakunzi umwe mu bakozi ba REMA asaba abantu kumenya ko ibikoresho bya elegitoronike bishobora kwangiza abantu.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *