Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Ntibarambuka Umupaka Wa Gatuna ‘Ari Benshi’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abanyarwanda Ntibarambuka Umupaka Wa Gatuna ‘Ari Benshi’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 January 2022 8:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru Taarifa ifite avuga ko n’ubwo umupaka wa Gatuna wafunguwe, ariko Abanyarwanda batarambuka ngo bajye muri Uganda ari benshi. Impamvu ngo ni uko batarapimwa COVID-19 ariko ntawamenya niba hatarimo no kugira amakenga y’uko bashobora kugirirwa nabi.

Umupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda uhuza imirenge ya Kaniga na Cyumba mu Karere ka Gicumbi.

Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Gatuna bafunguye uyu mupaka saa sita z’ijoro nk’uko byari bitaganyijwe.

Hari umuturage uturiye umupaka wa Gatuna witwa Musangamfura watubwiye ko urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi rutaratangira neza kubera ko hakiri ikibazo cy’uko bititondewe bamwe bashobora kwanduza abandi COVID-19.

Umupaka wa Gatuna ukora ku mirenge ya Cyumba na Kaniga

Guverinoma y’u Rwanda yari iherutse gutangaza ko ku wa 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda uzafungurwa.

Ni icyemezo cyafashwe  nyuma yo gusanga hari ubushake bwo gukemura ibibazo bimaze igihe mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Ibi bibazo byatumye u Rwanda rusaba abaturage barwo kutongera kujya muri Uganda, ndetse muri Mata 2019 umupaka wa Gatuna urafungwa ngo ubanze uvugururwe, bibangamira urujya n’uruza hagati y’ibigugu byombi.

Gufungura umupaka ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uruzinduko umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiriye mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga rifungura umupaka ryavugaga ko nk’uko byemejwe mu nama ya Kane yahuje u Rwanda na Uganda hamwe n’abahuza ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola ku wa 21 Gashyantare 2020, igihe kigeze ngo umupaka ufungurwe.

Nyuma y’inama zari zimaze igihe, iyo muri Gashyantare 2020 yari yahaye Uganda ukwezi kumwe ngo igenzure ibibazo byose u Rwanda rwagaragaje, birimo icy’imitwe irwanya ubutegetsi bwarwo ikorera ku butaka bw’icyo gihugu.

N’ubwo u Rwanda rwafunguye umupaka warwo na Uganda, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije Bwana Alain Mukuralinda yaraye abwiye RBA ko abantu bagomba gusoma itangazo ‘bakaryumva neza.’

Ati: “ Abantu bongere basome itangazo neza, niba byaravuzwe umupaka ufungurwa ugomba gufungurwa. Ibyo abantu babyumve neza. Hari amabwiriza agomba gushyirwa mu bikorwa yo kurwanya COVID-19, haba Kagitumba, haba Gatuna , haba Cyanika n’ahandi. Ayo mabwiriza agomba kubahirizwa. Ikindi kandi abantu bakomeze bazirikane ko ari intambwe itewe…”

Mukuralinda yeruye avuga ko kuba umupaka wafunguwe bitavuze ko ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda bikemutse.

Yasabye Abanyarwanda bajya muri Uganda gukomeza gushishoza.

TAGGED:CyanikafeaturedKanigaMuseveniRwandaUgandaumupaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 175 Barimo Abanduye Covid-19 Bafatiwe Mu Rugo Rw’Umuturage
Next Article Inzego Z’Umutekano Z’u Rwanda Na Uganda Ziri Mu Nama I Gatuna
2 Comments
  • ismael buchanan says:
    31 January 2022 at 9:12 am

    Birumvikana neza rwose kuba batambuka benshi kubera ko ntawe uzi uburyo Uganda hakurya byifashe mu kuhangana nicyorezo ikindi ntawe uramenya neza niba gufungura umupaka bihagarika hakurya ibyo bamwe mu banyarwanda bahuye nabyo??

    Reply
  • ismael buchanan says:
    31 January 2022 at 9:15 am

    Ikindi twagombye kumenya covid 19 iracyahari? Kuvuga ngo haboneka urujya nuruza ngo abantu bagende ari benshi ngo kubera ko imipaka yafunguwe hashize igihe hadakora neza, nge ndumva ahubwo niyo biba biretseho gato bitabuza umubano kugaruka nkuko tuwifuza ariko hari numutekano muke windwara/virus yatubuza kwisanzura. Ibindi bihugu ahubwo byafunze imipaka yabyo kugeza mu kwa kabiri naho twebwe ubuyobozi bwiza bugerageza gukora ibishoboka ngo abantu bagende. Ibihe byiza bizaza.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?