Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwandakazi Bagiye Gushyiraho Ihuriro Ryo Kuganiriramo Politiki Ziteza Imbere Umugore
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abanyarwandakazi Bagiye Gushyiraho Ihuriro Ryo Kuganiriramo Politiki Ziteza Imbere Umugore

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 April 2022 2:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Bugesera mu ntangiriro z’Icyumweru gitaha ni ukuvuga taliki 19, Mata, 2022  hazateranira Inama yaguye y’abagore bakora mu nzego zitandukanye zifatirwamo ibyemezo. Muri iriya nama hazatangizwa Ihuriro ryiswe Rwanda Women Community Development Network rizaba rigamije kureba uko Politiki zo guteza imbere umugore zikorwa  n’uko zishyirwa mu bikorwa.

Muri riya nama hazashyiraho icyo bita FemDialogue. Izitabirwa n’abantu 50.

Bazarebera hamwe kandi ingorane bahura nazo zikabakumira ntibahabwe umwanya mu nzego zitafa ibyemezo, birimo n’ibibagiraho ingaruka.

Abazitabira iriya Nama batangiza n’umushinga wiswe The Strengthened Women Network for Greater Impact, uyu ukaba usanzwe ukorera mu bihugu bitandatu by’Afurika.

Ibyo bihugu ni   Kenya, Mali, Tunisia,  DRC, Ethiopia n’ibirwa bya Maurices. U Rwanda ruzaba rubaye urwa karindwi.

Abagore bazitabira iriya nama izabera mu Bugesera  bazanasuzuma ibibangamira umugore mu buzima bwe bwa buri munsi birimo imigenzo ishingiye ku muco n’ibindi.

Imwe mu ntego yayo izaba ari ukwibutsa abantu ko abagore bagombye gukomeza guhabwa umwanya mu nzego zose z’ubuzima bw’ibihugu byabo kuko iyo bigenze gutyo bifasha mu kuzamuka kw’amajyambere.

Imibare itangwa n’inzego bireba ivuga ko 75% by’abagize Inteko zishinga amategeko ku isi ari abagabo.

73% by’abayobora ibigo bya Leta cyangwa iby’abigenga ni abagabo mu gihe kandi abagabo bangana na 70% muri iki gihe ari bo bari mu biganiro bigamije gukumira ko ikirere gikomeza kwandura.

Abangana n’aba kandi nibo baba bahagarariye ibihugu mu biganiro bigamije kuzaana amahoro aho yabuze ku isi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, iki gihugu cyerekanye ko giha agaciro abagore k’uburyo kiri mu bifite abagore benshi mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.

Mu mwaka wa 2019 mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda abagore banganaga na 61% mu gihe muri Guverinoma bangana na 47.6%.

Uko bimeze kose ariko, haracyari icyuho abagore bataraziba.

Icyo cyuho kigaragara mu nzego zifatirwamo ibyemezo ndetse no mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu.

Ihuriro nyarwanda ry’abagore( Rwanda Women’s Network) mu nyandiko igenewe abanyamakuru, rivuga ko imwe mu ntego z’Inama izaterana mu Cyumweru gitaha ari ukungurana ibitekerezo by’uburyo abagore bakomeza gutezwa imbere mu nzego zose.

Biri kandi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu ntego ya 10 mu zigize iterambere rirambye zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye zitwa SDGs.

TAGGED:AbagoreBugeserafeaturedInteko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwirara Kw’Inzego Z’Iperereza Za Israel Byayikururiye Ibyago
Next Article CP Kabera Yakiriye Abapolisi 80 Buvuye Kusa Ikivi Muri Sudani Y’Epfo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?