https://noricrtcasino.com/ https://eclatbaci.co.kr/dunia188/ https://kwt.casheer.com/ https://cahayacinta.com/ https://igpglass.ca/events/ https://www.kiuas.us/ https://www.heiindia.com/ https://outlet4property.com/ https://nancypollypeters.com/ https://www.orthoplan.gr/panen303/
Abanyarwandakazi Bakina Basketball Bagiye Kugeragereza Amahirwe Mu Bufaransa – Taarifa

Abanyarwandakazi Bakina Basketball Bagiye Kugeragereza Amahirwe Mu Bufaransa

Nibishaka Brigitte(ifoto@Afrobasket.com)

Nibishaka Brigitte na Cyuzuzo Rebecca basanzwe ari abakinnnyi ba Basketball  baritegura kujya mu ikipe y’abato ya Tango Bourges Basket ikina mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa ngo bagerageze amahirwe yabo, harebwe niba bayahabwamo umwanya bakayakinira.

Biravugwa nyuma y’igihe gito bombi bitwaye neza mu gikombe cy’Afurika cy’Abangavu batarengeje imyaka 18  cyabereye i Petoria muri Afurika y’Epfo muri Nzeri, 2024.

Nibishaka Brigitte w’imyaka 19 ari mu bakinnyi beza ba Basketball y’abagore ikinirwa mu Rwanda.

Mu mwaka ushize(2024) wa shampiyona Nibishaka yabaye mukinnyi mwiza wa Shampiyona kandi aba uwatsinze amanota menshi angana na 501.

- Kwmamaza -

Mugenzi we Cyuzuzo Rebecca w’imyaka 18 nawe usanzwe ukinira the Hoops Rwanda ni umwe mu bitwaye neza muri Shampiyona iheruka no mu gikombe cya Afurika ‘’FIBA U 18.

Federasiyo ya Basketball mu Rwanda isanzwe ifitanye amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Tango Bourges Basket yo guteza imbere Basketball mu Rwanda .

Bikorwa binyuze mu gutanga amasomo ya siporo, kongerera ubushobozi abatoza no kugeza u Rwanda ku kuba  igicumbi cy’iterambere rya Basketball y’abagore muri Afurika.

Tango Bourges Basket isanzwe ari ikipe ikomeye muri Basketball y’u Bufaransa kuko yatwaye irushanwa rya FIBA mu bagore mu mwaka wa 1995 n’umwaka wa  2001.

Yatwaye ibikombe by’u Burayi inshuro eshatu n’igikombe cya Shampiyona inshuro esheshatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version