Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

AIP Esther Mukakalisa na AIP Natete Ange babanza uhereye iburyo. Ifoto@RNP.

Assistant Inspector of Police (AIP) Esther Mukakalisa na AIP Ange Natete ni Abanyarwandakazi baherutse kurangiza amasomo yo kuba ofisiye muto muri Polisi y’u Rwanda baherwaga muri Singapore.

Ubwo bambikwaga iryo peti, ubuyobozi muri Polisi y’u Rwanda bwari buhagarariwe na ACP Barthelemy Rugwizangoga ushinzwe amahugururwa muri uru rwego.

Uruhande rwa Polisi ya Singapore rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Singapore; DCP How Kwang Hwee ndetse hari yo na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Innocent Muhizi.

Muhizi (wahoze uyobora ikigo RISA) yagiye yo asimbuye Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo.

AIP Esther Mukakalisa na AIP Ange Natete bari bamaze amezi icyenda bahugurirwa mu mashuri ya Polisi ya Singapore, urwego rumaze imyaka 205 rukora kuko rwashinzwe tariki 24, Gicurasi, 1820.

Biganaga na bagenzi babo 28 bitabiriye amasomo yamaze amezi icyenda.

Polisi y’u Rwanda ifitanye amasezerano y’imikoranire n’iya Singapore, yashyizweho umukono mu mwaka wa 2022 ubwo uru rwego rw’u Rwanda rwayoborwaga na CG Dan Munyuza, usigaye uri Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri.

Muri Kanama, 2022, ubwo yasinywaga, intego yari iy’ubufatanye mu kubaka ubushobozi bw’inzego zombi, gukumira no guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Nubwo ibihugu byombi bidahana imbibi kuko kimwe kiri muri Afurika ikindi kikaba muri Aziya y’Amajyepfo, imiterere y’ibyaha by’ubu ituma ikoranabuhanga rishobora guteza ibihugu byose akaga hatitawe ku byerekezo biherereyemo.

Ubushakashatsi na za raporo zinyuranye bigaragaza ko abagizi ba nabi basigaye bakoresha murandasi mu gucuruza abantu n’ibiyobyabwenge kandi ibi ntibigira imipaka ibitangira.

Polisi zose zirakorana ngo zitahure, zikumire kandi zigenze ibyaha aho byaba byakorewe hose bitewe nuko abagizi ba nabi bambuka igihugu bajya mu kindi, bakava ku mugabane umwe bajya mu wundi kandi mu mayeri menshi.

Imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’iya Singapore kandi irimo ubufatanye mu guhanahana ubunararibonye, gusangira amakuru, gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ibyaha no kurinda umutekano n’ituze rusange by’abaturage b’ibihugu byombi.

Harimo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rikorerwa abana hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, iyezandonke, magendu, ubucuruzi bw’intwaro bunyuranyije n’amategeko n’ikwirakwizwa ry’amasasu n’ibiturika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version