Abanyarwandakazi Baremeye Imfubyi Zo Muri Sudani Y’Epfo

Abapolisikazi bo mu Rwanda boherejwe muri Sudani y’Epfo kuhabungabunga amahoro bakusanyije ubushobozi bwabo batera inkunga ikigo cy’imfubyi zo muri kiriya gihugu kitaragira amahoro arambye kuva cyabona ubwigenge.

Iki gihugu cyabonye ubwigenga taliki 09, Nyakanga, 2011.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu amahoro n’umutekano biracyagerwa ku mashyi.

Abanyarwandakazi b’abapolisi boherejwe yo kuhabungabunga amahoro baherutse kuremera ikigo cy’imfubyi zo muri kiriya gihugu kugira ngo zibone ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho by’isuku byiyongera ku byo basanganywe.

- Advertisement -

Ni inyunganizi yatanzwe n’Abanyarwandakazi.

Ikigo bariya bana babamo kitwa St. Clare House for Children.

Abana 95 nibo bakirererwamo bakaba bafite hagati y’imyaka 3 n’imyaka 16 y’amavuko.

Umuyobozi wa bariya bapolisikazi  witwa  Senior Superintendent of Police (SSP) Marie Grace Uwimana  avuga ko ibyo bakoze bisanzwe biri mu nshingano zabo.

Hejuru y’ibi byose ariko SSP Uwimana avuga ko umubyeyi wese aba agomba kwiyumvisha agahinda ko kuba abana baba mu kigo cy’imfubyi.

Ati: “ Nk’ababyeyi kandi b’abapolisi twaje gusanga bikwiye ko dufasha abana kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza. Erega baciye mu bintu bibabaje bakiri bato! Kubafasha ni ubumuntu kandi bibaha icyizere cy’ejo hazaza.”

Umuyobozi w’iki kigo witwa Betty Thomas Lolo avuga ko ibyo abapolisikazi b’u Rwanda bakoze bigaragaza ubumuntu kandi bikorwa na bake.

Yavuze ko  mu kigo ayoboye bari bakeneye inzitiramubu kuko malaria ari indwara ihitana abana bityo ko inziramubu zifasha mu kuyikumira.

Ikindi kandi ngo abana bari bakeneye ibindi biribwa kubera ko ngo baryaga ibishyimbo gusa guhera ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version