Perezida Wa Centrafrique Yagarutse Mu Rwanda

Nyakubahwa  Faustin Archange Touadéra uyobora Repubulika ya Centrafrique ari mu Rwanda  mu ruzinduko rw’akazi. Yaraye yakiriwe na mugenzi Paul Kagame uyobora u Rwanda baganira uburyo umubano hagati ya Kigali na Bangui warushaho gutezwa imbere.

Baganiriye ku iterambere ry’uyu mubano mu ngingo zirimo umutekano, imiyoborere n’ubukungu .

Touadéra yari aherutse kwakira ingabo z’u Rwanda iwe barasangira.

Abakira yari ari kumwe na Madamu we .

- Advertisement -

Muri uwo musangiro, habinwe kinyarwanda kandi ingabo z’u Rwanda zikora umwiyerekano wa gisirikare.

Mu ijambo rye, Perezida Touadéra yashimiye u Rwanda na Perezida Kagame k’umusanzu wabo n’ubufasha bwabo mu kugarura umutekano mu gihugu cya Centrafrique.

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique Col Egide Ndayizeye yashimiye Perezida Touadéra k’urugwiro yabakiranye ndetse ashima umubano mwiza n’ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi mu gucunga umutekano muri iki gihugu.

Hagati aho, muri Kanama, 2021, Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique bashyize umukono ku masezerano atandukanye, arimo ay’ubufatanye mu kuvugurura inzego z’umutekano, by’umwihariko igisirikare.

Muri uko kwezi nibwo  Perezida Faustin-Archange Touadéra aheruka mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine.

Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko nibwo hasinywe amasezerano ane y’ubufatanye mu nzego z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iterambere ry’ubwikorezi, amasezerano y’ubufatanye mu gushyira mu bikorwa amavugurura mu by’umutekano by’umwihariko mu gisirikare n’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’igenamigambi ry’ubukungu.

Amasezerano ajyanye n’igisirikare yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Maj Gen Albert Murasira na mugenzi we wa Centrafrique, Claude Rameaux Bireau.

Icyo gihe Umukuru w’u Rwanda  yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwifatanya n’abaturage ba Centrafrique mu kubaka amahoro, ubwiyunge n’uburumbuke.

Yavuze ko isinywa ry’ariya masezerano y’ubufatanye rizafasha mu gushimangira umubano usanzweho no kubyaza umusaruro andi mahirwe ahari, hagamijwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abatuye ibihugu byombi.

Yagize ati “Ubufatanye burambye kuri uyu mugabane ni ingenzi kugira ngo twese tubashe kugera ku ntego.”

U Rwanda rusanzwe rutanga umusanzu mu bijyanye n’umutekano muri Centrafrique, binyuze mu ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA) n’abasirikare badasanzwe boherejweyo mu mwaka ushize, mbere y’amatora y’Umukuru w’igihugu.

Mu gihe gito gishize u Rwanda rwatangije ingendo za RwandAir zigana i Bangui, igikorwa ngo cyagize uruhare runini mu guhuza uyu murwa mukuru n’ibindi bice bya Afurika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version