Rwanda: Yanenze Ko Inzego Zikemura Ibibazo By’Abanyamahanga Kurusha Iby’Abanyarwanda

Umwe mu baturage bitabiriye inama yahuje inzego zirebwa n’ubuzima rusange bw’Abanyarwanda yateguwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, yeruye anengera imbere ya Minisitiri Gatabazi inzego ayoboye kuko ngo zita ku banyamahanga kurusha Abanyarwanda.

Yabanje kwisegura avuga ko atabivuze agamije kumvikanisha ko kwakira abanyamahanga ari bibi ariko ngo birababaje kuba hari Abanyarwanda bagejeje ibibazo ku nzego harimo na RIB bikaba byarahadindiriye ariko ikibazo umunyamahanga agize kigacyemurwa vuba na bwangu.

Ati: “ Njye rwose birambabaza kubona Umunyarwanda arushwa agaciro n’umunyamahanga mu gihugu cye. Yego bagomba gufashwa ibibazo bigakemuka, ariko n’Abanyarwanda bitabweho.”

Uwo mugabo[wakomewe amashyi n’abari aho], yari yaje muri iriya nama ahagarariya Inama y’igihugu y’abafite ubumuga.

- Advertisement -

Umunyamabanga mukuru wa RIB yasubije ko uru rwego rukemura ibibazo byose harimo n’iby’abanyamahanga.

Avuga ko abanyamahanga ari bake bityo ko n’ibibazo byabo bikemuka bikagaragara ko bikemutse vuba ariko ngo bose ibibazo byabo birakemuka.

Icyakora, Ruhunga avuga ko hari ubwo umunyamahanga ahabwa care yisumbuyeho kubera aba atari iwabo.

(Rtd) Col Ruhunga yagejeje ku bari muri iyi nama ibyo bagezeho mu kwezi kwahariwe uru rwego

Iyo nama yateguwe na ziriya nzego iri kuganira ku bibazo byagaragaye mu kwezi RIB yari imaze yegera abaturage ngo irebe ibibazo byabo.

Muri iyi nama kandi hari abayobozi banenze ko mu Rwanda hari amategeko akoze neza ariko ngo ikibazo ni uko adashyirwa mu bikorwa uko yakabaye.

Ni ingingo yagarutseho na Me Nsanzumuhire wari waje muri iriya nama ahagarariye IBUKA.

Ku rundi ruhande, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko iyo rusesenguye uko ibyaha birugezwaho biteye, rusanga  Abanyarwanda benshi batazi ibyo amategeko abasaba gukora ndetse ngo ntibazi aho bageza ibirego ha nyaho.

Umuyobozi Mukuru w’uru rwego (Rtd) Col Jeannot Ruhunga avuga abaturage bataramenya ko hari ibibazo bakwiye gukemurirwa n’ubuyobozi bw’ibanze cyangwa mu zindi nzego aho kujyana ibintu byose kuri RIB.

Yatanze urugero rw’uko ku munsi bakira  ibibazo 2000 ariko muri byo ibigera kuri 50 bikaba ari byo mu by’ukuri byafatwa nk’ibyaha.

Anenga ko umuturage wese uhemukiwe, yihutira kujya ku RIB.

Ati: “ Twese icyo tugamije ni uguha serivisi abaturage bityo tubikoreye  hamwe byakoroha, umuturage agahabwa serivisi neza.”

Ubuyobozi bw’uru rwego rumaze ukwezi mu bukangurambaga bwari bufite isanganyamatsiko igira iti ‘Guhabwa servisi inoze ni uburenganzira – Turwanye ruswa n’akarengane’.

Cyari kigamije gusobanurira abaturage serivisi za RIB, kwakira no gukemura ibibazo byabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version