Abanyarwandakazi Bashyiriweho Ikigega Ku Mishinga Yo Kwita Ku Buzima

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwandakazi by’umwihariko n’abagore bo muri Afurika muri rusange, mu Rwanda haherutse gutangizwa ikigega kiswe WiNFUND NFT Africa Collection kigamije guteza imbere imishinga itanga ibisubizo ku buzima yakozwe n’abagore.

Ihuriro ry’ibigo Reckitt na HIEx nibo batangije iki kigega mu muhango wabaye taliki 07, Werurwe 2023.

Ni ku bufatanye kandi bw’ikigega kitwa the Kofi Annan Foundation ndetse na Banki ya Eco Bank Foundation hagamijwe ko abagore bose bazakora imishinga itanga ibisubizo ku buzima bikagaragara ko ikozwe neza, bazaterwa inkunga.

Ibisubizo mu by’ubuzima bishakwa muri uyu mushinga si ibizatangwa n’Abanyarwandakazi gusa  ahubwo no ku rwego rw’Afurika ni uko.

- Kwmamaza -

Iki kigega kizafasha kugabanya icyuho kiri hagati y’abantu babona serivisi z’ubuzima n’abatazibona haba mu Rwanda  no muri Afurika.

Kiriya kigega kizafasha mu kuzamura ubushobozi bw’abagore ba rwiyemezamirimo mu by’ubuzima.

Umwe mu bayobozi bakuru bo muri Reckitt akaba n’umwe mu bashinze ikigega kiriya kigega witwa Patricia Hayer  avuga ko bizeye ko bazafasha umugore kuzamura imikorere mu gutanga ibisubizo mu rwego rw’ubuzima.

Ati: “ Ikigega WiNFUND kizaba igisubizo  ku mishanga y’abagore ikoze neza kandi iri mu rwego rw’ubuzima. Abagore bakora imishinga igamije gutanga ibisubizo mu rwego rw’ubuzima bagira uruhare mu gucyemura ibibazo isi ya none ifite.”

Hari imishinga imwe yatangiye gufashwa…

Umunya Ugandakazi witwa Shamom Nabuuma Kaliisa ni umwe mu bagore batangije imishinga itanga ibisubizo mu by’ubuzima.

Yashinze umwe yise Community Healthcare Innovation Lab (CHIL) ufasha abagore bo mu cyaro kwisuzuma bakareba niba nta bimenyetso bya cancer y’ibere bafite.

Umugore ubibonye ahita yihutira  kujya kwa muganga bakamwitaho.

Hari undi muganga wo muri Uganda nawe witwa  Dr Nercy Ashaba watangije uburyo bwo kwizigama ukoresheje ikoranabuhanga, amafaranga y’ubwizigame akazafasha uwayazigamye kwishyura serivisi z’ubuzima bitamugoye.

Yabwise Peleyta Health.

Umunya Kenyakazi witwa  Umra Omar nawe yashinze ikigo yise Safari Doctors.

Kigizwe n’abaganga bazenguruka mu bice bya Kenya byitaruye, bagaha abahatuye serivisi z’ubuzima.

Mu bandi benshi batangiye imishinga nk’iyo, harimi Umunyrwandakazi witwa Blandine Umuziranenge watangije ikigo yise Kosmotive gifasha abakobwa bakiri bato kumenya amakuru y’ubuzima bw’imyororokere.

Ni ikigo yashinze mu mwaka wa 2014.

U Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika bishimirwa gushyiraho ingamba z’ubuzima zibifasha gukurikirana imibereho y’ababituye kandi abaturage bakamenya uko amakuru y’ubuzima ahagaze.

Ahantu hamwe rwabikoresheje kandi bikarugirira akamaro ni mu gihe icyorezo COVID-19 cyacaga ibintu.

Abaturage bahabwaga amakuru y’uko kifashe kandi uwakipimishije akamenyeshwa uko ahagaze binyuze mu ikoranabuhanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version