Kigali: Uvugwaho Kwica Umugore We Amuciye Ijosi YAFASHWE

Taarifa ifite amakuru avuga ko umugabo witwa Sebanani Eric bita Kazungu washakishwaga n’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda kubera kwica umugore we amuciye umutwe yafashwe.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo ubugenzacyaha bwasohoye itangazo ry’uko uriya mugabo ashakishwa akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi.

Umugore yishe ni uwe akaba yitwaga Suzanne Murekeyiteto.

Babanaga mu Mudugudu wa Muganza, Akagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

- Advertisement -

Bivugwa ko buriya bwicanyi bwabaye taliki 07, Werurwe, 2023.

Ubugenzacyaha buvuga ko intandaro ya buriya bwicanyi ari amakimbirane yo mu rugo yari amaze igihe hagati yabo.

Nyakwigendera asize abana bane.

Mu gihe ukurikiranyweho buriya bwicanyi atarafatwa, ubugenzacyaha buvuga ko bukomeje iperereza.

Taarifa yamenye ko uriya mugabo yari asanzwe ari umucuruzi wajyaga kuranguza i Dubai akaba yakoreraga muri Kigali City Tower.

Ubwanditsi bwacu buracyategereje icyo ubugenzacyaha buvuga kuri aya makuru y’ifatwa rya Sebanani Eric bahimba KAZUNGU.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version