Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanye-Congo Bane Bafashwe Binjiza Mu Rwanda Caguwa Ya Magendu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abanye-Congo Bane Bafashwe Binjiza Mu Rwanda Caguwa Ya Magendu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 April 2021 7:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Kabiri yataye muri yombi abantu bane bari bafite  amabaro 15 y’ imyenda ya caguwa n’imashini imwe idoda imyenda, byari byinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Bafatiwe mu Karere ka Karere ka Karongi mu Murenge wa Gishyita, barimo kubyambutsa banyuze mu Kiyaga cya Kivu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Boneventure Twizere Karekezi yavuze ko abo bantu bakomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bafatiwe mu kiyaga cya Kivu, bagiye kugera hafi y’icyambu ngo binjize mu Rwanda ibyo bicuruzwa.

Yagize ati “Ubusanzwe ibicuruzwa bya magendu bizanwa n’abanye-Congo babitumwe n’abanyarwanda, babizana  nijoro bagahurira mu Kivu. Aba bafashwe na Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano, bafashwe mu  rukerera bagiye ku byambukana ngo babishyire abanyarwanda babibatumye.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

CIP Karekezi avuga ko abo bagabo bamaze gufatwa bavuze ko imyenda ya caguwa amabaro 15 n’imashini idoda bari babishyiriye umugabo utuye mu Murenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi.

Bavuze kandi ko uyu mugabo ngo afite abandi babiri bacuruzanya imyenda ya caguwa,  bombi hakaba hashize ibyumweru bitatu bafatanywe imyenda ya caguwa ya magendu.

CIP Karekezi yabwiye abaturage bakijandika mu bucuruzi bwa magendu ko bakwiye kubucikaho bagakora ubucuruzi bwemewe, kuko uburyo babikoramo bwose amaherezo bazafatwa bakabihanirwa.

Yabibukije ko buriya bucuruzi bashobora kububuriramo ubuzima kuko benshi usanga babukora bitwikiriye ijoro, cyangwa bakanyura mu nzira za rwihishwa.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’abakora ubucuruzi bwa magendu kuko banyereza imisoro n’amahoro kandi aribyo bivamo ibyubakaIgihugu.

- Advertisement -

Abo uko ari bane bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), naho imyenda ishyikirizwa ishami rya Polisi rikorera i Karongi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro.

Itegeko ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara, ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana na $5000.

TAGGED:CaguwafeaturedMagenduPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za Kenya Zitegerejwe Muri RDC
Next Article Ingabo Z’U Rwanda Zarokoye Abakozi Ba UN
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?