Abanye-Congo Bane Bafashwe Binjiza Mu Rwanda Caguwa Ya Magendu

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Kabiri yataye muri yombi abantu bane bari bafite  amabaro 15 y’ imyenda ya caguwa n’imashini imwe idoda imyenda, byari byinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Bafatiwe mu Karere ka Karere ka Karongi mu Murenge wa Gishyita, barimo kubyambutsa banyuze mu Kiyaga cya Kivu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Boneventure Twizere Karekezi yavuze ko abo bantu bakomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bafatiwe mu kiyaga cya Kivu, bagiye kugera hafi y’icyambu ngo binjize mu Rwanda ibyo bicuruzwa.

Yagize ati “Ubusanzwe ibicuruzwa bya magendu bizanwa n’abanye-Congo babitumwe n’abanyarwanda, babizana  nijoro bagahurira mu Kivu. Aba bafashwe na Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano, bafashwe mu  rukerera bagiye ku byambukana ngo babishyire abanyarwanda babibatumye.”

- Advertisement -

CIP Karekezi avuga ko abo bagabo bamaze gufatwa bavuze ko imyenda ya caguwa amabaro 15 n’imashini idoda bari babishyiriye umugabo utuye mu Murenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi.

Bavuze kandi ko uyu mugabo ngo afite abandi babiri bacuruzanya imyenda ya caguwa,  bombi hakaba hashize ibyumweru bitatu bafatanywe imyenda ya caguwa ya magendu.

CIP Karekezi yabwiye abaturage bakijandika mu bucuruzi bwa magendu ko bakwiye kubucikaho bagakora ubucuruzi bwemewe, kuko uburyo babikoramo bwose amaherezo bazafatwa bakabihanirwa.

Yabibukije ko buriya bucuruzi bashobora kububuriramo ubuzima kuko benshi usanga babukora bitwikiriye ijoro, cyangwa bakanyura mu nzira za rwihishwa.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’abakora ubucuruzi bwa magendu kuko banyereza imisoro n’amahoro kandi aribyo bivamo ibyubakaIgihugu.

Abo uko ari bane bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), naho imyenda ishyikirizwa ishami rya Polisi rikorera i Karongi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro.

Itegeko ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara, ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana na $5000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version