Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyeshuri Bashyigikiye Israel N’Abashyigikiye Palestine Batangiye Kurwana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abanyeshuri Bashyigikiye Israel N’Abashyigikiye Palestine Batangiye Kurwana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 May 2024 3:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Kaminuza nkuru ya Leta ya California yitwa University of California, Los Angeles, ibyari bimaze iminsi ari imyigaragambyo isa n’irimo amahoro, byahinduye isura ubwo abanyeshuri bashyigikiye Israel mu ntambara iri kurwana muri Gaza basakiranaga na bagenzi babo bavuga ko Palestine irengana.

Iyi mirwano yabaye nyuma y’uko aho abo banyeshuri, buri ruhande ukwarwo, bari bakambitse mu bice bitandukanye, bakaza kurakazanya.

Umuyobozi mukuru wungirije w’iyi Kaminuza witwa Mary Osako yavuze ko imirwano yabaye hagati ya bariya banyeshuri yari ikomeye.

BBC yo yanditse ko abanyeshuri bashyigikiye Israel badutse muri bagenzi babo batangira kubahuraguza ibibando, abandi bava mu mahema bari barimo shishi itabona batangira kwitabara.

Osako yavuze ko ubuyobozi bwa Kaminuza ye bwahise batabaza Polisi ngo ize ihoshe.

Mu gihe ibi bivugwa muri iyi Kaminuza, ku rundi ruhande, Kaminuza ya New York nayo yari imaze iminsi yarigaruriwe n’abanyeshuri bari barafashe bunyago imwe mu nzu nini zitangirwamo amasomo bita Hamilton Hall.

Ni inzu bagezemo baciye mu madirishya nyuma yo gukoresha urwego bazamuka.

Polisi niyo yaraye ibakuyemo ariko ku ngufu nyinshi.

Tugarutse ku biri kubera muri Kaminuza ya California, Los Angeles, twababwira ko abapolisi bashyize mu kigo bariyeri ariko n’abanyeshuri bahashyira izindi ku buryo haramutse hari ukomye imbarutso, impande zombi zasakirana.

TAGGED:AbanyeshuriIsraelKaminuzaKurwanaPalestinePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article PM Ngirente Asanga Science Iri Gufasha u Rwanda Mu Ntego Zarwo
Next Article Ngororero: Yatwikiye Umwana We Mu Nzu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

APR FC Yongeye Gutesha Rayon Igikombe Na Miliyoni Nyinshi

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Kenya: Inzovu Yari Ambasaderi W’Inzoga Yitwa Tusker Yapfuye

Amerika Irototera Kuzakorera Iran Nk’Ibyo Yakoreye Venezuela

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Mu mahanga

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?