Angeline Ndayishimiye Yashimye Ibikorwa Bya Jeannette Kagame

Umugore wa Perezida w’u Burundi Angeline Ndayishimiye yashimye ibikorwa by’indashyikirwa bimaze kugerwaho na Imbuto Foundation na Madamu Jeannette Kagame wayishinze, mu gihe uyu muryango wizihiza imyaka 20 umaze.

Imbuto Foundation yashinzwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2001 wita ku bikorwa bijyanye no kurwanya Sida, aho icyo gihe yitwaga PACFA (Protection and Care of Families Against HIV/AIDS).

Guhindura izina byajyanye no kwagura ibikorwa, bigera no mu kwita ku muryango n’uburezi.

Angeline Ndayishimiye yanditse kuri Twitter ashima Jeannette Kagame ku ntambwe z’imyaka 20 umuryango Imbuto ayobora umaze.

- Advertisement -

Ati “Ibyo umaze kugeraho mu myaka 20 ishize mu kwita ku baturage ni ibyo gushimwa.”

Mu ijambo yavuze mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Imbuto Foundation imaze ishinzwe, ku wa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari urugendo rugaragaza n’imibare ishimishije.

Ati “Abanyeshuri 5000 batsinze neza kurusha abandi bahembwe ndetse bakurikiranwa mu kinyacumi kimwe n’igice bishize, ubu batanga umusanzu ukomeye muri sosiyetse ndetse bamwe ubu dufatanya mu gusohoza ubutumwa bwa Imbuto nk’abakozi bahoraho.”

Yanavuze ko abana basaga 60,000 bafite imyaka itandatu no munsi yayo bashyizwe mu miryango no mu marerero binyuze muri gahunda zitandukanye.

Binyuze muri gahunda ya Edified Generation yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame hagamijwe gufasha abanyeshuri batsinda neza mu ishuri ariko imiryango yabo ikaba idafite ubushobozi bwo kubishyurira ishuri, muri rusange hamaze gufashwa abarenga 9000 barimo abahungu n’abakobwa.

Nko mu bikorwa uyu muryango ugaragaza ko byagezweho mu rwego rw’ubuzima harimo imbangukiragutabara 20 zahawe ibitaro bitandukanye, naho abaturage 14324 bafashijwe muri gahunda zo kuboneza urubyaro.

Uyu muryango kandi wafashije mu kuzamura ubumenyi ku cyorezo cya Sida, ndetse abaturage bagera ku 293,652 babashije kumenya uko bahagaze.

Hari n’izindi gahunda nyinshi uyu muryango ugenda ukora nko mu guteza imbere urubyiruko, harimo abarenga ibihumbi 15 bamaze kwitabira ibikorwa byiswe Youth Forum Series.

Imbuto Foundation irimo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze ishinzwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version