Abanyeshuri B’i Nyanza Barigaragambije Barabizira

Mu Cyumweru gishize hari abanyeshuri umunani  bigaga  kuri Sainte Trinité  Nyanza T.S.S birukanywe burundu nyuma yo kwigaragambya bavuga ko ishuri rifite ameza macye yo kuriraho.

Bigaragambyaga bamagana icyemezo cy’ubuyobozi cy’uko abanyeshuri bazajya barya mu byiciro (séries) aho abiga  mu mwaka wa gatandatu bajyaga kurya mu kiciro kimwe n’abiga mu mwaka wa gatatu( tronc-commun).

Bamwe mu biga mu mwaka wa gatandatu barabyanze, bavuga ko batagomba kujya basangira n’abana.

Ubuyobozi bw’ishuri bwafashe icyemezo cyo kureba abanyeshuri bayoboraga abandi muri iyo myivumbagatanyo, babirukanamo umunani(8) kandi mu buryo bwa burundu.

- Kwmamaza -

Hari umubyeyi w’umwe muri abo bana wavuze ko igihano ubuyobozi bw’ishuri bwafashe kiremereye cyane.

Ati: “ Niba umwana akosheje ashobora kuba yahanishwa week-end cyangwa agatumwaho umubyeyi akamucyaha ariko gufata icyemezo akirukanwa burundu sibyo byari bikwiye.”

Avuga ko adashyigikiye amakosa ariko nk’umubyeyi yari kubanza gushyiraho ake kuko yatunguwe no kubona umwana we yirukanywe burundu kandi asanzwe nta makosa azwiho.

Yemereye UMUSEKE ko mu gihe cyose yari amaze arerera muri kiriya kigo nta nshuro n’imwe yigeze atumizwa ngo yitabe ikigo kubera ikosa iryo ari ryo ryose ry’umwana we.

Umuyobozi w’ishuri rya SainteTrinité Nyanza T.S.S wungirije ushinzwe amasomo, Tuyishimire Jean Damascene avuga ko abanyeshuri bakoze amakosa bakigaragambya kuko bari banze gusangira n’abandi hafatwa icyemezo cyo kubirukana burundu.

Yabwiye UMUSEKE ko iby’uko hagombaga kubanza guhamagazwa ababyeyi, atari ko buri gihe bigenda kuko biterwa n’uburemere bw’ikosa.

Ati: “Umunyeshuri ntiyasambana, ntiyakwigaragambya n’andi makossa aremereye atyo bitewe n’amategeko y’ikigo ngo tujye guhamagara umubyeyi. Ahita yirukanwa burundu. Naho ibyo gutumwaho umubyeyi biterwa ni ikosa iryo ariryo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko bamenye iby’iryo yirukanwa kandi basabye raporo ubuyobozi bw’ishuri.

Iyo raporo ngo irarara( kuri uyu wa Kabiri) igeze ku buyobozi bw’Akarere.

Ntazinda avuga ko kugira ngo bariya banyeshuri bagarurwe kwiga muri kiriya kigo byaterwa n’amakosa bakoze ariko byose bazareba muri raporo bari buhabwe bakurikirane neza bamenye uko byagenze.

N’ubwo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari ibyo buri busuzume, ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko ubuyobozi bw’ako ari bwo bwagiriye inama ubuyobozi bw’ishuri yo kwirukana burundu abo banyeshuri.

Ibi ariko Ntazinda Erasme arabihakana, akavuga ko nta ruhare babifitemo kandi kwirukanwa burundu kwabo akarere kabimenye nyuma.

Ishuri Sainte Trinité  Nyanza T.S.S riherereye mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.

Ryigwamo n’aboherejwe na Leta hakaba n’abandi baryigamo mu buryo bwigenga(private).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version