Rusizi: Mu Mezi Icyenda Hazuzura Icyambu Gifite Agaciro Ka Miliyari Frw 11

Mu Murenge wa Kamembe ahitwa Kadasomwa mu Karere ka Rusizi hari kubakwa icyambu kizafasha abacuruzi bava cyangwa bajya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kubona ahantu heza ho gupakirira cyangwa kubipakururira ibicuruzwa.

Si abajya muri iki gihugu gusa bazungukirwa n’imikoreshereze yacyo, ahubwo n’Abanyarwanda bakorera ubucuruzi mu mazi nabo bizaba uko.

Kuhubaka byari byarasubitswe kubera COVID-19 n’ingaruka zayo ariko byarasubukuwe, bikaba biteganyijwe ko iki cyambu kizaba cyaruzuye mu mezi icyenda ari imbere.

Kizuzura mu mpera z’umwaka wa 2024 niba nta gihindutse kikazatwara asaga miliyari Frw  11

- Kwmamaza -

Kiri kubakwa ahitwa mu Budike, ubu kikaba kigeze ku kigero cya 27%.

Aho kiri kubakwa hazaba hari ibice bitandukanye birimo aho ubwato buparika, station ya essence, amacumbi, ahazatunganyirizwa amazi yakoreshejwe ashobora gukoreshwa mu koza imodoka n’ibindi, hakazaba n’aho abagenzi bashobora gufatira icyo kurya n’icyo kunywa n’ibindi.

Eng. Gaston Sebagirirwa uri mubari kubaka iki cyambu muri Company ya CEC, avuga ko bazakora uko bashoboye kikuzura ku gihe bihaye.

Cyari gisanzwe ari gito, abantu batisanzura( Ifoto@Muhire Donatien)

Ngo bari gushyiramo imbaraga ngo bagere ku ntego.

Kizaba gifite aho ubwato n’ibyombo biparika hisanzuye kandi bizaba igisubizo ku basanzwe bakoresha ibi byombo kuko aho bakoreraga bavugaga ko hari hato bagahura n’imbogamizi mu gupakurura imizigo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangarije RBA ko icyambu nka kiriya gizafasha abacuruzi kubona ahantu heza ho gukorera ubucuruzi bwabo.

Ni ahantu hazaba hagutse ku buryo ubwato bunini n’ubuto bwose buzabona aho buparika, bikabwongerera ubwinshi kuko hari ubutahaparikaga kubera ubuto bwaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version