Nyanza: Yari Hafi Kurongora None Akurikiranyweho Gusambanya Umwana

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umusore w’imyaka 23 yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera i Nyanza akurikiranyweho gusambanya umwana icyo gihe wari ufite imyaka 15. Bibaye habura iminsi itanu ngo uwo musore arongore.

Nubwo afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Nkomero, asanzwe atuye mu Kagari ka Mpanga, Umurenge wa Mukingo muri Nyanza.

Abo mu muryango we n’abo mu muryango w’umukobwa bari baramaze kwitegura ubukwe bwo ku itariki 29, Mutarama, 2026.

Icyaha akurikiranyweho yagikoreye umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 15, gusa umwana babyaranye ubu afite imyaka itanu ndetse yiga mu kigo cy’incuke bita ECD.

Hagati aho, amakuru atangwa na UMUSEKE avuga ko uwo mukobwa ubu ari gutakamba ngo uwamuteye inda bakabyarana afungurwe.

Ngo asanga ‘nta mpamvu’ yo kumufunga.

Mu gusobanura iby’umubano wakurikiyeho nyuma yo kumutera inda amuhohoteye kuko yari akiri umwana, bivugwa ko uwo musore yabanje kwanga uwo mwana, kugeza ubwo byaje kumenyakana ko ari we Se ubwo uwo mukobwa yabisabwaga n’abakora mu mushinga washakaga kumufasha ariko abanje kwandikisha umwana ku babyeyi bombi.

Uko iminsi yahitaga, ni uko uwo musore yibagirwaga ko ibyo yakoze atari icyaha, ahitamo kurambagiza undi mukobwa kugeza ubwo Polisi na RIB baje bamwambika amapingu.

Nubwo uwo mukobwa asaba ko uwamuteye inda bakabyarana yarekurwa akiri umwana yarekurwa, amategeko ntabyemera.

Me Jean Paul Ibambe avuga ko icyo atari icyaha umuntu ashobora gusaba ko kugikurikiranaho umuntu byakurwaho.

Ati: “ Ndagira ngo nkumenyeshe ko amategeko ateganya ko iki cyaha kidasaza kandi ntikiri mu byaha umuntu asaba ko bikurirwaho ikurikiranwa nk’uko bigenda ku cyaha cyo gucana inyuma hagati y’abashakanye.”

Ibambe avuga ko icyashoboka ari uko uwo mukobwa yakwerekana ko uwo atari we babyaranye ariko nabyo bisaba kugira ibindi yerekana mu rukiko bihinyuza ibyo.

Kuki umukobwa asaba ko uwamuhohoteye arekurwa?

Impamvu zishobora kunyurana bitewe n’umukobwa gusa ahanini nk’uko amakuru dukura mu nzego z’ubutabera abivuga, biterwa n’uko abo mu muryango w’ukekwaho icyaha baha amafaranga uwahemukiwe ngo ajye gutakamba umuntu wabo arekurwe.

Ndetse ngo imigirire nk’iyo iri mu bituma abahemukiye abana batinda gufatwa bishingiye ku kubahishira.

Indi mpamvu itera abakobwa bahemukiwe muri ubwo buryo gusaba ko ababagiriye ibya mfura mbi barekurwa ni iy’uko baba bumva ko abo ari bo bazabafasha kurera umwana babyaranye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version