Abanyeshuri Ibihumbi 23 Biga Imyuga n’Ubumenyingiro Batangiye Ibizamini

Abanyeshuri 23.395 biga mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro mu gihugu hose batangiye ibizaminingiro, guhera uyu munsi ku wa 14 Kamena 2021 kugeza ku wa 3 Nyakanga 2021.

Abo banyeshuri batangiye ibizamini ngiro barimo abakandida bigenga 1935.

Ibizamini ku rwego rw’Igihugu byatangirijwe ku Ishuri ry’Imyuga rya Gatenga mu Karere ka Kicukiro n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga, Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Claudette Irere.

Yabwiye abanyeshuri ko bagomba gukora ibizamini neza bakabitsinda, kuko arirwo rufunguzo ruzatuma bagaragaza ibyo bashoboye ku isoko ry’umurimo, bityo bakanabasha kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

- Advertisement -

Yanditse kuri Twitter ati “Amahirwe masa ku banyeshuri bacu bose biga imyuga n’ubumenyingiro batangiye ibizamini ngiro (practical exams) uyu munsi!”

Mu batangiye ibizamini abahungu ni 12.568 (57.8%) mu gihe abakobwa ari 10.827 (42.2 %).

Abo banyeshuri bose hamwe bava ku bigo by’amashuri 210, barimo gukorera ibizamini kuri site 149, bakazakora ibizamini 34.

Abiga ubwubatsi barimo gushyira mu ngiro ibyo bize

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version