Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Linda Melvern Waraye Umuritse Igitabo Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi Ni Muntu Ki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Kwibuka 28

Linda Melvern Waraye Umuritse Igitabo Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi Ni Muntu Ki?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 April 2022 8:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mbere na mbere Linda Melven ni Umwongerezakazi ukora itangazamakuru ricikumbuye. Mu myaka ya mbere y’umwuga we, Linda yandikiye ikinyamakuru The Evening Standard nyuma akomereza kuri The Sunday Times.

Yakoreye kandi n’ikindi cyazobereye mu gucukumbura kitwa The Insight Team.

Linda Melven yaje kuva mu itangazamakuru atangira kwandika ibitabo kugeza ubu akaba amaze kwandika ibigera kuri birindwi.

Yigeze no kwigisha muri Kaminuza ya Wales iri ahitwa Aberystwyth, yigisha Politiki mpuzamahanga.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kimwe mu bitabo yanditse bwa mbere kigakundwa ni icyo yise ‘Techno-Bandits’ yanditse afatanyije na na Nick Anning na David Hedbitch mu mwaka wa 1984.

Harimo inkuru y’uburyo Minisiteri y’ingabo y’Amerika yakoze uko ishoboye ngo iburizemo umuhati w’Abasoviyete bashakaga kwiba Amerika ikoranabuhanga.

Mu mwaka wa 1986 yanditse igitabo[wenyine] yise ‘The End  of the Street’cyari gikubiyemo ibikorwa byakozwe n’uwitwa Rupert Murdoch washakaga kwigarurira amacapiro yose yakoreraga mu Bwongereza  kugira ngo abone uko yubaka uruganda runini rufite imashini zicapa.

Rupert Murdoch ni umuherwe w’Umunyamerika ariko ukomoka muri Australia.

Mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, Madamu Linda Melven yanditse igitabo kinini kirimo uko yabonaga imikorere y’Umuryango w’Abibumbye, iyi ikaba ari imikorere yakorerwaga mu buryo bw’ibanga.

- Advertisement -

Igitabo yise Ultimate Crime cyarakunzwe ndetse kiba ishingiro ry’ibiganiro by’uruhererekane byacishwaga kuri televiziyo zitandukanye muri Amerika bivuga kuri UN.

Guhera mu mwaka wa 1994  kugeza kuri uyu wa Kane taliki 14, Mata, 2022, Linda Melvern yanditse yitonze amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igitabo yaraye amuritse yise “Intent to Deceive: Denying the Genocide of Tutsi”,

Asanzwe ari na Visi Perezida w’Ihuriro mpuzamahanga ry’Intiti ziga ibya za Jenoside, ihuriro bita International Association of Genocide Scholars.

Yigeze no kuba Umujyanama mu bya gisirikare mu Bugenzacyaha bw’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwahoze rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Linda yahaga ubushinjacyaha inyandiko n’ibindi bihamya bifatika bwashingiragaho mu gutegura ibirego n’ingingo zo gukoresha mu rukiko.

Ni ingingo zabaga zishingiye ku bihamya by’amateka n’amategeko zerekana uruhare rwa Guverinoma ya Juvenal Habyarimana n’iz’iy’Abatabazi mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mwaka wa 2017, Linda Melvern ari mu bantu Perezida Paul Kagame yambitse umudari w’igihango kubera ubushuti burambye afitanye n’u Rwanda.

Mu gitabo yaraye amuritse yise “Intent to Deceive: Denying the Genocide of Tutsi”,   ni ukuvuga ‘Umugambi wo kuyobya no Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi’.

Yavuze ko gikubiyemo inyandiko  zisobanura neza uko ingengabitekerezo yabibwe n’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko bo n’ababashyigikiye bakorana bya bugufi mu guhakana uruhare bayigizemo.

TAGGED:AbatutsiBwongerezafeaturedigitaboJenosideLindaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwiyemeje Gukorana Na Jamaica Mu Guteza Imbere Ubumwe Bw’Abaturage
Next Article U Rwanda Ni Urwa Kabiri Muri Afurika Yo Munsi Ya Sahara Aho Abagore Bahabwa Amahoro ‘Ntibakubitwe’-Raporo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Chris Brown Afungiye Gukubita Umuntu Icupa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Urumogi Rugeze Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?