Abanyonzi Bongeye Kwibutswa Kutageza Umugoroba Bakiri Mu Muhanda

Ibyiciro bitandukanye by’abatwara ibinyabiziga byasabwe kurushaho kwitwararika, abantu bakirinda ikintu cyose gishobora guteza impanuka zo mu muhanda cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru irangiza umwaka wa 2023 indi igatangira  umwaka mushya wa 2024. Abanyozi basabwe ko saa kumi n’ebyiri agomba kuba batashye.

Polisi y’u Rwanda irabasaba kwibuka ko ubuzima bwabo ari ingenzi, bakirinda kuzagera mu mwaka wa 2024 bafite ikibazo batewe n’impanuka kubera kudakenga.

Umuvugizi wa Polisi Assistant Commissioner of Police( ACP) Boniface Rutikanga yabwiye abatwarira ibinyabiziga muri Nyabugogo ko  Gerayo Amahoro igifite akamaro kandi ko igamije kubarindira ubuzima.

Ubu bukangurambaga bwakozwe ku bufatanye n’imwe mu masosoyete acuruza ibikomoka kuri petelori akorera Nyabugogo.

- Advertisement -

Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yasabye abakoresha umuhanda gushyira imbere ubuzima basigasira umutekano wo mu muhanda.

Ati: “Icyo abakoresha umuhanda bakenerwaho ni uko bagenda neza bakagera aho berekeje amahoro. Ibyo ntabwo byagerwaho mwese mutabigizemo uruhare ngo buri wese mu cyiciro arimo yitwararike, yirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano wo mu muhanda.”

Yibukije abatwara ibinyabiziga cyane cyane muri ibi bihe by iminsi mikuru kwirinda amakosa arimo gutwara banyoye ibisindisha, kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe, gutwara umubare w’abantu urenze uwo ikinyabiziga cyagenewe gutwara no kutabangamira abandi basangiye umuhanda.

Yasabye kandi abatwara amagare kwirinda gufata ku makamyo, kudatwara imizigo irenze ubushobozi bw’igare,  no kutarenza’ saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bakiri mu muhanda

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda arasaba abantu kwitwararika n’abanyonzi bakajya bataha mbere ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba

Buri mwaka isi yose itakaza abantu bagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 300, bazize impanuka zo mu muhanda nk’uko bitangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS).

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije gushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda hirindwa icyateza impanuka cyose ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco.

Bwatangijwe mu mwaka wa 2019, buza guhagarikwa n’icyorezo cya Covid-19, mu mwaka wa 2020 nyuma y’ibyumweru 39, bwongeye gusubukurwa mu kwezi k’Ukuboza 2022, bukaba bukomeje hose mu gihugu buri wese asabwa kumva ko umutekano wo mu muhanda uri mu nshingano ze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version