Abepisikopi Ba DRC Bamaganye Icyemezo Cya Papa Ku Batinganyi

Mu itangazo abapisikopi bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo baraye basohoye, banditse ko badashyigikiye icyemezo Papa Francis aherutse kwemeza cy’uko ababana bafite ibitsina bisa bazajya bahabwa umugisha n’abasasaridoti. Banditse ‘NON’ kuri iki cyemezo.

Icyemezo cyabo bakise Mise au Point de la Conférence Episcopale Nationale du Congo kivuga ko ibikubiye mu cyo i Vatican bise ‘Fiducia Supplicans’ babyakiranye umunabi kuko bikubiyemo ingingo bemeza ko zihabanye n’inyigisho ntagatifu Kiliziya igenderaho kandi na Bibiliya yemera.

Inama yafatiwemo icyemezo cy’uko ababana bahuje ibitsina bakwiye umugisha wa gisasaridoti ku isi yose aho Kiliziya ikorera cyafatiwe mu nama yari iyobowe na Papa Francis mu Gifaransa bise Dicastère pour La Doctrine de la Foi yateraniye i Vatican taliki 18, Ukuboza, 2023.

Abepisikopi ba DRC batangaje ko basohoye iriya nyandiko bagira ngo berekane ko hari ibikubiye muri ririya tangazo bihabanye n’imyizerere n’ukwemera ndetse n’imyitwarire iboneye ikwiye Umukirisitu wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Kwmamaza -

Bemeza ko mbere yo gufata icyemezo cyo gusohora itangazo kuri iyi ngingo, babanje kureba uko umuryango w’abaturage ba DRC ubibona, bashingira ku muco n’imyitwarire iboneye nk’uko abaturage b’iki gihugu babyemera.

Nk’uko na bagenzi babo bo mu Rwanda baherutse kubyemeza, Abepisikopi ba DRC bavuga ko Bibiliya yemerera kubana abantu bafite ibitsina ‘bidasa’ bonyine bigakorwa hagamijwe kubyara.

Kuri bo, kubana kw’abantu bafite ibitsina bisa bihabanye cyane n’intego y’Imana y’uko abatuye isi bororoka.

Beruye bavuga ko abayoboke ba Kiliziya Gatulika bagombye kwirinda gukurikira ibije byose badashishoje ngo ni ukugira ngo nabo bagaragare ‘nk’abagendana n’ibitekerezo by’iki gihe’.

Inyandiko y’Abepisikopi ba DRC irangira isaba abantu bose bakora umurimo bwa Litulijiya kudaha abafite ibitsina bisa umugisha wo kubana  ndetse n’ababana mu buryo budakurikije amategeko ya Kiliziya n’aya Leta nabo bikaba uko.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri Marcel Utembi Tapa, akaba ari Arikipisikopi wa Kisangani akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi ba DRC yitwa CENCO mu mpine.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version