Komiseri Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’igorora, RCS, CG Evariste Murenzi n’itsinda yari ayoboye basuye igororero rya Rusizi baburira abarifungiwemo n’abandi bagororwa kutazongera kwinjiza mu igororero ibiyobyabwenge.
Babivuze nyuma y’uko hari imvururu zabereye mu ya Muhanga abagororwa bakurana amenyo nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru.
Icyo gihe ariko ntacyo RCA yabivuzeho.
Komiseri Mukuru wa RCS yagiriye Inama abagororwa bo mu Igororero rya Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba yo kutica amategeko binyuze no mu kwinjiza ibitemewe mu Igororero.
Hejuru y’urumogi rwafatiwe mu igororero rya Muhanga, murya Rusizi hagaragaye telefoni n’ibikoresho bijyana na yo, ibikoresho by’amashanyarazi, amafaranga, ifarini n’ibindi byifashishwa mu gukora inzoga n’urumogi.
Murenzi ati: “Abantu bakoresha amayeri yo guhisha ibitemewe, haba mu inkweto, mu myenda , rwose mubyirinde. Abo muza gusura batekane, namwe mutekane, mwese mutekane.”
Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS) bwemeza ko mu mezi umunani ashize- ku bufatanye n’izindi nzego- hamaze gufatwa abantu 75 bagerageza kwinjiza mu magororero ibintu bibujijwe n’amategeko barimo abantu 15 bari basanzwe bafunze mu gihe abandi 60 bajyanywe mu bigo ngororamuco.

Igororero rya Rusizi rigororerwamo abantu 3, 480.