Abapolisi 100 Ba DRC Bahungiye Muri Uganda

Major Kiconco Tabaro wo mu ngabo za Uganda akaba asanzwe akora mu ishami ry’itumanaho avuga ko imirwano iherutse kubera mu Mujyi wa Ishasha igihugu cye kigabaniraho na DRC  yatumye abapolisi 100 b’iki gihugu bahungira muri Uganda.

Bageze muri Uganda baciye ahitwa Kinungu mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa DRC.

Guhunga kwabo ni imwe mu ngaruka z’imirwano M23 iherutse guhanganamo n’ingabo za DRC na Wazalendo, ikaba yaraje ikurikiye amasezerano y’amahoro yari aherutse gusinyirwa i Luanda hagati y’u Rwanda na DR Congo kugira ngo agahenge gakomeze.

Ubuvugizi wa M23 bwahise butangaza ko budashobora gukurikiza amasezerano y’agahenge batatumiwemo ngo babiganireho.

Mu minsi ishize hari hasanzwe agahenge hagati y’impande zihanganye kari kamaze ibyumweru bibiri kakaba karagombaga kurangira mu ijoro rya taliki 03, Kanama.

Ibiganiro byabereye i Luanda byashyizeho akandi gahenge kagombaga gutangira bucyeye bwaho, ni ukuvuga taliki 04, Kanama, ariko bucyeye Lawrence Kanyuka uvugira M23 ishami rya Politiki  yahise avuga ko iby’ako gahenge bitabareba kuko batabitumiwemo.

Abarwanyi b’uyu mutwe bahise batangiza urugamba rwatumye bigarurira imijyi irimo Nyamilima na Ishasha, ikaba ituranye na Uganda.

Amakuru avugwa kuri uyu wa Gatatu aremeza ko ingabo za Uganda zamaze kuryamira amajanja zanga ko ibiri kubera hakurya y’umupaka byakwambuka bikaza kudurumbanya igihugu.

MONUSCO ishinja M23 kwica nkana amasezerano y’agahenge, ariko yo ikavuga ko utavuga ko runaka yishe amasezerano atigeze ashyiraho umukono.

M23 ivuga ko ariya masezerano areba u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku buhuza bwa Perezida wa Angola João Lourenço.

Guhera ku wa Gatandatu kugeza ku Cyumweru hari amakuru yatangiye gukwirakwizwa n’imiryango ya Sosiyete sivile yavugaga ko M23 yatangiye gukozanyaho na Wazalendo mu bice bya Kiseguru, Katwiguru na  Kisharo kandi ko yari yamaze kugwamo abantu icyenda abandi bahungira muri Uganda.

M23 ivuga ko izakomeza kurwana kugeza ubwo abaturage bose ba DR Congo babayeho bisanzuye.

Uruhande rwa DRC rwo ruvuga ko ibyo uyu mutwe urwanira atari uburenganzira bw’abaturage b’iki gihugu ahubwo ari inyungu z’u Rwanda.

Rwo rurabihakana rukavuga ko ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Congo biyireba, atari affaire y’u Rwanda.

Mu buryo butari bwarigeze kuvugwaho, Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko uwo yasimbuye Joseph Kabila yagize uruhare rukomeye mu gushinga Alliance Fleuve Congo( AFC) uyu ukaba umutwe wa Politiki ukorana na M23.

Mu rwego rw’amategeko, Corneille Nangaa niwe uyobora AFC akaba yarahoze ari Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora ubwo Congo yayoborwaga na Kabila.

Tshisekedi mu ruzinduko amazemo iminsi mu Bubiligi yabwiye itangazamakuru ko igihe cyose akiri Perezida atazigera aganira na M23 cyangwa AFC.

Ifoto ibanza@ Stephanie Dunga

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version