Rutanga Wakanyujijeho Muri Rayon Yagiye Muri Gorilla FC

Myugariro Rutanga Eric wamaze igihe ari mu bakomeye muri Rayon Sports ubu  yerekeje muri Gorilla FC.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Gorilla FC yahaye ikaze Rutanga Eric, ibimenyesha bose binyuze ku ifoto bashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Bagize bati: “Twishimiye gutangaza ko twasinyishije Rutanga Eric amasezerano y’amezi 12 [umwaka].”

Eric Rutanga yagiye muri Gorilla FC

Azwiho gutsinda imipira iteretse, akoresheje imoso akaba asinyiye asinyiye Gorilla FC nyuma y’igihe gito avuye muri Police FC yagezemo mu mwaka wa 2020.

Yigeze no gukinira ‘Amavubi’, avuye mu irerero rya APR FC nyuma azamurwa mu ikipe nkuru ya APR ahava ajya muri  mukeba wayo ari we Rayon Sports.

Icyo  niyo ni nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina.

Muri  Rayon niho yabakiye izina ndetse ayibera kapiteni, ayifasha gutwara Igikombe cya Shampiyona no kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.

Aherutse no kwerura avuga ko kuba yaravuye muri Rayon ari ikosa rikomeye yakoze kuko ikundwa na benshi kandi ikaba yaramugejeje ku rundi rwego.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version