Uko Ibiciro Bishya By’Ibikomoka Kuri Petelori Biteye Mu Rwanda

Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byatangajwe kuri uyu wa Gatatu 07, Kanama, 2024, ariko biza gutangira gushyirwa mu bikorwa saa moya za nimugoroba (07h00) bivuga ko litiro imwe ya lisansi ari Frw 1629 naho imwe ya mazutu ikagura Frw 1,652.

Litiro ya lisanse yari isanzwe igeza kuri Frw 1663, bikaba bigaragaza igabanuka rito kuri iki giciro.

Mazutu yo yaguraga Frw 1652.

Ibi biciro byaherukaga gushyirwaho muri Kanema, 2024.

Umwe mu bamotari yabwiye Taarifa ko nubwo ari igabanuka rito, ariko rizagira icyo rifasha kuko nta faranga rike ribaho.

Leta y’u Rwanda ishyira nkunganire ku giciro cy’ibikomoka kuri petelori kugira ngo kitaremerera ‘cyane’ umuguzi.

Kubera ko u Rwanda rudacukura ibikomoka kuri petelori, rubitumiza hanze bikaruhenda.

Icyakora ruri kubaka ibigega byabyo bihagije ku buryo ruzagira ubushobozi bwo kwihaza kuri ibi bintu nkenerwa by’agaciro kanini mu gihe byaba byabuze muri rusange henshi ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version